IMG-20250924-WA0053

RDC: Abadepite 173 banze kuvugurura amasezerano yo kuba indahemuka kuri Tshisekedi

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 24 Nzeri 2025, Umunyamabanga Mukuru w’ihuriro riri ku butegetsi, Union sacrée de la Nation  (USN) yashyize ahagaragara urutonde rw’abadepite 173 ku rwego rw’igihugu batarashyira umukono ku cyifuzo cyo kuvugurura ubudahemuka bwabo kuri Félix Tshisekedi, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo akaba n’umuyobozi mukuru w’iri huriro rifite ubwiganze ku butegetsi.

Aba badepite barimo n’abakada ba UDPS nka Augustin Kabuya, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka, na Amisi Makutano, perezida w’urugaga rw’urubyiruko. Harimo kandi abahoze mu ihuriro FCC (Rya Joseph Kabila) nka Geneviève Inagosi na Mende Omalanga, ndetse na Chrispin Mbindule, uzwiho kugira uruhare mu gutembagaza Biro ya Kamerhe.

Prof. André Mbata Mangu (uri ku ifoto), abajijwe nyuma ya Kongere ya USN, yibukije ko “umuntu adashobora kuba mu ihuriro Union sacrée de la Nation kandi ntabe umwizerwa ku muyobozi mukuru wa politiki, nyakubahwa Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo.”

Itangazwa ry’ibi bintu ryongeye kubyutsa impaka ku bijyanye na disipulini n’ubufatanye mu ihuriro ry’imitwe ya politiki iri ku ruhande rwa perezida nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga 7sur7.cd isoza ivuga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *