Kuri uyu wa Kane, itariki 25 Nzeri 2025, Perezida Kagame yifatanyije na Hailemariam Desalegn, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, abayobozi mu nzego zitandukanye, abashakashatsi, abarimu muri kaminuza n’abandi mu muhango wo gutangiza Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere [African School of Governance].Â
The African School of Governance, ni ishuri ryavuye ku gitekerezo cyatanzwe n’abarimo Perezida Paul Kagame, Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, ari na bo barishinze. Bari bagamije gutekereza uko Abanyafurika bahabwa ubumenyi bufasha umugabane kwigobotora ibibazo bitandukanye bijyanye n’imiyoborere, hahugurwa urubyiruko rutandukanye kugira ngo rugire uruhare ku hazaza.

Mu ijambo rye atangiza iri shuri ku mugaragaro, Perezida Kagame yavuze ko Umugabane wa Afurika ukeneye Abanyafurika kugira ngo ugere ku iterambere wifuza, bityo abagiye kwiga mu Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere, ASG, bakwiye kubyaza umusaruro aya mahirwe kugira ngo bazatange ibisubizo bifuzwaho.
Yagize ati “Ku Isi, ubukungu buri guhinduka, ikoranabuhanga riri gutera imbere kandi na Afurika ntabwo yakwemera gusigara inyuma. Ibyo bisobanuye mwe, mufate igihe cyanyu hano, icyizere cyacu ni mwe. Ibihugu byanyu nibibashakaho ibisubizo, muzaba mwiteguye.”

Perezida Kagame yashimiye abagize uruhare mu itangizwa ry’ Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere [African School of Governance], aho yagize ati: “Iki gikorwa hari igihe cyari igitekerezo, ubu kigiye mu bikorwa kubera mwe.”
Yabwiye abagiye gutangirana n’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere ko bafite inshingano zo kumenya uko Afurika ifatwa ku Isi. Ati “Ese ntabwo ari byo? Ese ni byo? N’ibindi n’ibindi. Zimwe mu mbogamizi ni karemano ariko inyinshi ni izo twitera”.

Umukuru w’igihugu yavuze ko urubyiruko rwa Afurika rukwiye gusuzuma ibyo abari imbere yarwo bakoze, rukareba aho babikoze nabi, kugira ngo rukuremo amasomo y’uko rwazamura uyu mugabane.
Yagize ati: “Ahari dukeneye gukora byinshi byo kwisuzuma ariko urebye ku bakiri bato ari na bo hazaza hacu, no kureba niba hari icyabakorerwa kugira ngo bakore ibintu neza kurusha uko twabikoze, kugira ngo babashe gutsinda izo mbogamizi”.

Nyuma y’ijambo rye Perezida Kagame na Hailemariam Desalegm baganirije abitabiriye uyu muhango mu kiganiro cyari kiyobowe n’Umwarimu wigisha ibijyanye n’Ubukungu muri ASG, Dr Ama Pokuaa Fenny, babazwa ibibazo bitandukanye kandi batanga ibisubizo n’inama.
Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, yashimiye Perezida Kagame, avuga ko ari umwe mu bo afata nk’icyitegererezo mu miyoborere ye.
Ati “Nari mfite abo mfata nk’icyitegererezo kugira ngo mbe umuyobozi. Umwe muri bo, ni Perezida Kagame, undi twegeranye ni uwo nasimbuye, Minisitiri w’Intebe Meles Zenawi.”

Perezida w’u Rwanda yerekanye ko urugendo rwo gutangiza Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere [African School of Governance, ASG], rwatangiranye no kwimenya nk’Abanyafurika.
Umukuru w’Igihugu yagize ati “Urugendo rwatangiriye mu kugerageza kumva abo turi bo, aho duturuka, amahirwe ahari, imbogamizi n’icyo twakora nk’Umugabane, kugira ngo tubashe kujya imbere, tugere aho dukeneye kuba.”

African School of Governance ni ishuri rizatanga amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Imiyoborere, Master of Public Administration (MPA). Ubuyobozi butangaza ko nyuma hazongerwamo amasomo arimo irya Executive Master of Public Administration (EMPA) n’andi atandukanye. Hazajya hatangwa kandi amahugurwa y’igihe gito ku rubyiruko rushaka gukarishya ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere.


