Capture

RDC: Maj. Gen. Masangura yagizwe komanda mushya w’umutwe udasanzwe wa MONUSCO (FIB))

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa Force Intervention Brigade (FIB): Umutwe wa mbere w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye wemerewe kugaba ibitero, kuri ubu ufite umuyobozi mushya, Umunyatanzaniya, Major Gen. Alexander Masangura umaze nk’iminsi muri Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’izindi ngabo zigize uyu mutwe zimaze ibyumweru bibiri zoherejwe.

Mu kiganiro yagiranye na channel yitwa Kuna Nini News yo muri Reubulika ya Demokarasi ya Congo yasobanuye ubutumwa yahawe n’icyo yakwitegwaho nka Komanda mushya wa FIB.

Ati:” Njyewe nka Komanda mushya, nk’uko wabivuze komanda mushya ni ingufu nshya, ninjiye mu butumwa n’ingufu nshya, twiteguye gukora inshingano zacu, tukamenya ko turinda abaturage bakubititse cyane kubera intambara zimaze igihe kirekire. Rero dufite ubushake bwuzuye bwo gukora akazi kacu dufatanyije n’ingabo zose za MONUSCO na FIB ari zo ngabo nyoboye,…”

Yakomeje avuga ko kandi bagiye guhangana n’imitwe y’inyeshyamba yazengereje abaturage, aho yagize ati: “Ikindi cy’ingenzi cyane ni uguhangana n’inyeshyamba tukagabanya ingufu zabo zo kurwana kugirango bareke abaturage bakomeze imirimo yabo ya buri munsi,”

Yavuze ko kurinda abaturage bikorwa n’abasirikare gusa cyangwa gukoresha umututu w’imbunda, ahubwo hakenewe ubufatanye hagati y’ingabo, abaturage n’abantu bose bagakorana kugirango barinde baturage, anagaragaza imbogamizi zitandukanye zituma ari ngombwa kugirana ubufatanye n’inzego zitandukanye.

Ati: ” Hari imbogamizi zimwe na zimwe, aho imwe muri zo ikomeye, ahantu ni hanini, abasirikare ni bacye, indi ikomeye ni imiterere y’imihanda iratugora mu kugera ahantu twagombye kugera mu kurinda abaturage, ariko ni ugukoresha amaguru tukamenya ko twinjiye aho hantu gukurikirana umwanzi tukamenya ko turinze abaturage….”

Yakomeje avuga ko ikindi bifuza ari ko itangazamakuru ryajya ribageraho rigatangariza rubanda akazi bakora kuko ngo hari byinshi bakora ariko amakuru ntagere ku baturage. Ati: ” Ni yo mpamvu ubona abaturage bagirango ntabwo dukora akazi neza, ariko nidukorana namwe banditsi n’abanyamakuru batandukanye mugatangaza amakuru y’ibyo twakoze, abaturage bakamenya ko turi hano kubarinda no kumenya ko amahoro agaruka muri DRC..”

Yasoje yongera gusaba abaturage kujya babaha amakuru ku bantu bakemanga kuko ari bo bazi iwabo neza, bazi n’abanzi, abasaba kujya bayatangira ku gihe na bo bagatabara hakiri kare.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *