1758873790657

Burundi: Inka yabyaye inyana itagira umutwe

Sangiza iyi nkuru

Muri komine Kiganda, ku musozi wa Munyinya, zone ya Mushikamo, habaye igikorwa cyatangaje aborozi n’abaturage ku wa 23 Nzeri 2025 aho inka yabyaye inyana itagira umutwe.

Ubwo inka yari igeze igihe cyo kubyara, nyirayo yagerageje kuyifasha mu kuyibyaza gusa inyana yanga gusohoka. Yahise atabaza muganga w’amatungo muri ako gace, Innocent Bigirimana.

Uwo muganga yahise akora operasiyo yo kubaga inda (césarienne) maze asanga inyana iri mu nda idafite umutwe. Ahakabaye hari umutwe habonetse ikibyimba.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, muganga Bigirimana yavuze ko ibyo ari ubumuga busanzwe bushobora no kuboneka ku matungo, n’ubwo riba ridasanzwe.

Yibukije ko hakenewe ibikoresho bigezweho, birimo n’imashini zipima inda nka ultrasound, kugira ngo amatungo atwite asuzumwe hakiri kare nk’uko bikorwa ku bantu.

Ibi byabaye intandaro yo kongera kwibutsa akamaro ko guteza imbere ubuvuzi bw’amatungo kugira ngo uburwayi n’ibindi bibazo bikomoka ku myimerere bibe byavurwa cyangwa bikumirwe mbere y’uko bigira ingaruka zikomeye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *