230920143614-what-happens-government-shutdown

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahagaritse imirimo

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yinjiye ku mugaragaro  mu cyo bita “shutdown” cyangwa guhagarika akazi kubera ko abasenateri b’Ademokarate n’Abarepubulikani bananiwe kumvikana ku bijyanye n’ingengo y’imari.

Ubuyobozi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump bwakangishije ko abakozi benshi bahagarikwa ku kazi mu gihe hagaragaye ihagarikwa ry’imirimo.

Ihagarikwa ry’imirimo, nk’iryaherukaga mu 2018, riteye impungenge ku bakozi ba leta gusa, ariko no ku bukungu bwa Amerika muri rusange.

Guhagarika imirimo kwa guverinoma bivuze ko imirimo yose itari ngombwa ya guverinoma yahagaritswe.

Ibi bizagira ingaruka kuri byose kuva ku bwiteganyirize kugeza ku ngendo z’indege ndetse no ku kugera kuri parike z’igihugu.

Inzego za leta zishingira ku nkunga yemezwa n’inteko ishinga amategeko kugira ngo perezida yemere gushyira umukono ku ngengo y’imari izakoreshwa umwaka utaha.

Mu gihe badashoboye kwemeza inkunga (kubera ibyo batumvikana muri politiki, kandi Amerika bigaragara ko yacitsemo ibice, icyo gihe inzego za leta zihatirwa guhagarika imirimo.

Imirimo y’ingenzi nk’abapolisi, abasirikare, abashinzwe kugenzura ikirere, bazakomeza akazi ariko badahembesha mu gihe “shutdown”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *