Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyagatare bwakiriye dosiye iregwamo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali hamwe n’Ushinzwe Umutekano mu Kagari (Cell commander), bakurikiranweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa ingana n’ibihumbi ijana (100.000frw).
Ibi byabaye nyuma y’aho umuturage w’umuhinzi usanzwe ugura ifumbire n’abaturage akayikoresha mu buhinzi arunze ifumbire hafi y’umuhanda ubuyobozi bw’akagari bukamusaba kuyihavana kuko iteje umwanda.
Nyuma yo kuyihavana, nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha Bukuru kuri uyu wa Gatau, itariki 1 Ukwakira, Umunyamabanga Nshwingwabikorwa w’Akagari ari kumwe n’Ushinzwe Umutekano mu Kagari baje kuhanyura nabwo bahagarika abakozi be bayirundaga mu isambu yari hafi aho.
Mu gucyemura icyo kibazo, uyu muturage yaciwe amafaranga ibihumbi ijana (100.000 frw), mu rwego rwo kujijisha bayita ko ari umusanzu wa PSF ((Private Sector Federation) hamwe no kugura Printer y’akagari, nyamara bagamije kugirango abahe ayo mafaranga bamureke akomeze kujya akusanyiriza iyo fumbire aho nta nkomyi.
Umuturage yabimenyesheje inzego zibishinzwe ko arimo gusabwa ruswa. Ushinzwe Umutekano afatirwa mu cyuho ayakira.
Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke abaregwa bakurikiranweho, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 y’Itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.


