Brian Deacon umukinnyi ukomeye wa Filimi akomeje gufatwa na bamwe ko ari we Yesu Kristo intumwa y’Imana bihabanye n’ubuzima bwite bwa Deacon wagaragaye akina ubuzima Yesu yabayemo mu Isi.
Brian Deacon, umukinnyi w’umuhanga mu by’amafilimi yavutse tariki 13 Gashyantare mu 1949, yavukiye mu gihugu cy’u Bwongereza yashakanye n’uwitwa Lura Lenska aho bamaranye imyaka isaga10 kuva mu 1977 kugeza 1987 baza kubyarana umwana w’umukobwa witwa Lara Deacon, nyuma mu 1998 yaje gushaka undi mugore Nathalie Bloch-Lainé bakiri kumwe na n’ubu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abatari bake bafata Deacon Brian nka Yesu Kristo wabitangiye, nyuma y’aho bamubonye muri filimi isobanura inkuru y’ubuzima Yesu yabayemo akiri mu Isi yasohotse mu 1989 igashyirwa mu ndimi zirenga 582 mu rwego rwo gusakaza ubutumwa bwa Yesu Kristo.
Nk’uko Deacon yagiye abitangaza, mu myemerere ye nta nubwo yemera Yesu nk’umwami n’umukiza nubwo nawe azi ko abantu bamufata nka Yesu.
Brian Deacon yatangajwe n’uko filimi yakinnyemo yakunzwe cyane maze isi yose iramumenya gusa ababazwa n’uko abantu benshi kugeza ubu bamufata nka Yesu wababambiwe.
Ibi bikomeje kuba uruhererekane mu mitwe y’abayoboke batari bake, kuko niyo abantu bavuze ngo Yesu cyangwa baganira ku buzima bwe, ishusho ibaza mu maso ari iya Brian Deacon, akababazwa n’uko iyo agize aho atarabukira abantu benshi bamusenga bakamuramya nyuma yo kumusanganira nk’ababonekewe n’uwabitangiye Yesu Kristo.
Mu zindi Filimi yakinnye mo harimo The Triple Echo, Vampyres n’izindi igitangaje n’uko nta n’imwe muri zo yamumenyekanishije nk’uko Jesus ndetse na The Story of Jesus for Children yamumenyekanishije.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza.com




