G2RQ_oaXkAAN-sH

Vatican: Abarinzi ba Papa bahawe impuzankano nshya

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane, itariki 2 Ukwakira 2025, hamuritswe impuzankano nshya y’abashinzwe kurinda Vatican n’Umushumba wa Kiliziya Gatorika uzwi nka Papa isa n’ubururu bwijimye.

G2RQ oaXkAAN sH

Vatican ibinyujije kuri X yatangaje ko impuzankano zimenyerewe z’ubururu, umutuku, n’umuhondo na zo zizagumaho kandi zizakomeza kudorwa n’intoki n’umudozi na we w’Umurinzi w’Umusuwisi nk’abandi barinda Papa.

G2RQ 4PWsAAiPzn 1

 

Ibi bitandukanye n’ibyo benshi bibwiraga ko iyi myambaro yahimbwe na Michelangelo.

Mu by’ukuri, iyi myambaro yashyizwe ahagaragara bwa mbere mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20 n’uwari Komanda w’Abarinzi ba Papa icyo gihe witwa Jules Repond.

G2RRAIvXYAAlOtE

Bivugwa ko ibara ry’ubururu, umutuku, n’umuhondo rifitanye isano n’Umuryango wa Medici wari umuryango wa mbere ukomeye ku Isi myaka yashize.

Umuryango wa Medici wari umuryango ukomeye watangije ibijyanye n’amabanki mu Butaliyani wayoboraga Umujyi wa Florence kandi wabaye inyuma yo kongera kuvuka k’u Butaliyani kuva mu kinyejana cya 15 kugeza mu cya 18.

G2RRAZSXIAAtp5R

Wavuyemo abapapa bane, abamikazi babiri b’u Bufaransa. Wavuyemi kandi abahanzi b’ibyanamare nka Michelangelo na Botticelli, bahindura Florence izingiro ry’umuco n’ubuhanzi.

Ingoma y’umuryango yarangiranye n’urupfu rwa Anna Maria Luisa de Medici mu 1743.

G2RQ oaXkAAN sH

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *