Kuri uyu wa Gatandatu, abategetsi ba Somalia bavuze ko abarwanyi ba Al Shabab bagabye igitero ku ri gereza irinzwe cyane yo munsi y’ubutaka y’urwego rw’ubutasi mu murwa mukuru, Mogadishu, bituma habaho guhangana gukomeye.
Abayobozi bavuze ko iki gitero cyatangijwe n’imodoka itezemo bombe yiyoberanije nk’iy’urwego rw’ubutasi, igamije gusenya amarembo y’ikigo.
Ababyiboneye bavuga ko igisasu kiremereye cyaturitse hakurikiraho urusaku rw’amasasu, umwotsi mwinshi utangira kuzamuka mbere y’uko ingabo za leta zihagera kugira ngo zihagarike icyo gitero.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’ibyabaye, Al Shabab yigambye icyo gitero, ivuga ko abarwanyi bayo bakoresheje igisasu giteze mu modoka ndetse n’igitero cyo ku butaka kugira ngo binjire muri icyo kigo, bivugana ingabo nyinshi za leta.
Ingabo za Somaliya zimaze imyaka mirongo zirwana na Al Shabab. Mu mezi ashize, bongeye kugenzura uturere twinshi two muri Somaliya rwagati no mu majyepfo twari twarigaruriwe n’uyu mutwe w’iterabwoba.


