2025-10-04T114516Z_2043236862_RC274HAHP497_RTRMADP_3_FRANCE-POLITICS-WEALTH-TAX-1759738693

Minisitiri w’intebe mushya w’Ubufaransa yeguye

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe mushya w’Ubufaransa, Sebastien Lecornu yeguye ku mirimo ye nyuma y’amezi make cyane atangiye kuyobora Guverinoma, ibintu byafashwe nk’indi mpagarara nshya mu miyoborere ya Perezida Emmanuel Macron.

Ibiro bya Perezida byatangaje kuri uyu wa mbere ko Perezida Macron yakiriye ubwegure bwa Lecornu, wari umwe mu bantu bamwegereye cyane kuva kera.

Lecornu yari amaze ukwezi kumwe gusa asimbuye uwamubanjirije, kandi yari amaze gutangaza amazina y’abagize Guverinoma ye ku Cyumweru gishize. Gusa ayo mazina y’abagize Guverinoma yatumye haba impaka nyinshi mu batavuga rumwe na leta ndetse no mu bayishyigikiye.

Iyi guverinoma yari itegerejwe gutangira inama yayo ya mbere kuri uyu wa Mbere, ariko ibitekerezo binyuranye ku buryo batoranyijemo abayobozi bituma ibintu bihindura isura.

Sebastien Lecornu, wahoze ari Minisitiri w’Ingabo, yabaye Minisitiri w’Intebe wa gatanu Perezida Macron agize mu gihe cy’imyaka ibiri gusa ishize.

Iyi ngingo yongeye kugaragaza imvururu mu miyoborere y’u Bufaransa, mu gihe abaturage benshi bakomeje kunenga uburyo ubutegetsi bwa Macron bufata ibyemezo n’uko bushinga za guverinoma nshya.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ntibiratangaza uzasimbura Lecornu, ariko amakuru avuga ko ibiganiro ku muntu uzamusimbura byatangiye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *