Igipolisi cy’u Rwanda na Indonesia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, hamwe n’intumwa ayoboye kuri uyu wa Mbere, itariki 6 Ukwakira 2026, bakiriwe na General Listyo Sigit Prabowo, Umuyobozi wa Polisi ya Indonesia. Abayobozi ba polisi zombi bashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane hagati ya polisi zombi nk’intambwe y’ingenzi mu bufatanye bwa polisi n’ububanyi bw’ibihugu byombi. Umuhango wo […]

Polisi y’u Rwanda yarashe mu kico umusore wari ugiye guhorera urupfu rwa murumuna we

Mu karere ka Rulindo, mu Ntara y’Amajyaruguru polisi yarashe umwe mu basore bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, bari bagiye gukora urugomo mu rwego rwo kwihorera ku rupfu rwa mugenzi wabo. Byabaye mu ijoro ryo ku wa 5 Ukwakira 2025, ubwo abo basore bamenyerewe nk’“Abapari” bari banyoye inzoga maze bahagarika imodoka ya polisi bari bayihuriye mu […]

Canada: Umunyarwanda yishwe n’ingunguru

Landry Cyusa Rutabayiro, umusore w’Umunyarwanda w’imyaka 30, yapfiriye muri Canada azize impanuka itunguranye. Amakuru yemeza ko Cyusa yaguye ubwo ingunguru yamugwiraga, biza kumuviramo urupfu nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru Imvaho Nshya. Nyakwigendera Landry Cyusa Rutabayiro ni umuhungu wa Claudine Marie Solange Nyinawagaga, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Guteza Imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA). Cyusa […]

Masisi: Abarwanyi ba M23 bakozanyijeho na Wazalendo/FARDC ahitwa Luke

Imirwano mishya yavuzwe kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 na Wazalendo ahitwa Luke, muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, ngo urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje rwatangiye kumvikana kuva saa 5h00 za mu gitondo nkuko iyi nkuru dukesha Actualite.cd […]

Karongi: Abasore 3 bishwe n’ibuye 

Abasore batatu bo mu murenge wa Nyange w’akarere ka Ngororero, bagwiriwe n’ibuye rinini ryari hejuru yabo barapfa ubwo barimo bapakira amabuye mu modoka, mu kirombe kiri mu kagari ka Kamina ho mu murenge wa Murundi mu karere ka Karongi. Abapfuye ni Munyetora Viateur w’imyaka 22, Murara Mathieu wa 23 na Niyigena Robert wa 26; mu […]

Perezida Kagame yakiriye indahiro ya ba Minisitiri Marizamunda na Uwimana Consolée

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Ukwakira yakiriye indahiro y’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, JuvĂ©nal Marizamunda n’uw’Iterambere n’Uburinganire bw’Umuryango, Uwimana ConsolĂ©e. Marizamunda na Uwimana bakabaye bararahiranye n’abandi bagize Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, gusa ku wa 25 Nyakanga ubwo bagenzi babo barahiraga bombi bari mu butumwa hanze y’igihugu. Undi […]

Gasabo: Ubushinjacyaha bukurikiranye umusore ushinjwa kwica se amutwikishije lisansi

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bukurikiranye umusore w’imyaka 27 y’amavuko ukurikiranweho kwica se umubyara w’imyaka 76 amutwikishije lisansi.  Ni icyaha bivugwa ko cyakozwe ku mugoroba w’itariki ya 25/09/2025 mu Mudugudu wa Gahinga, Akagari ka Kibirizi, Umurenge wa Mayange, mu Karere ka Bugesera. Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko uyu musore yasanze se umubyara […]

Tanzania: Tundu Lissu yatangiye kuburana mu mizi ibyumweru bicye mbere y’amatora

Kuri uyu wa Mbere, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzaniya, Tundu Lissu, yatangiye kuburanishwa ku byaha by’ubugambanyi mu murwa mukuru Dar es Salaam, ibyumweru bike mbere y’uko iki gihugu kijya mu matora ishyaka rye ryabujijwe guhatanamo. Lissu waje ku mwanya wa kabiri mu matora ya perezida aheruka mu 2020, yatawe muri yombi muri Mata akurikiranweho […]

Tshisekedi yiteguye guha Trump amabuye ashaka nagarura umutekano mu burasirazuba

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo-Kinshasa, FĂ©lix Tshisekedi, avuga ko igihugu cye cyiteguye guha Amerika amabuye y’agaciro akoreshwa mu gukora telefone, imodoka, ndetse n’umuriro w’amashanyarazi, ariko ari uko Washington yemeye kwizeza amahoro mu burasirazuba bw’igihugu. Mu kiganiro cyihariye na Scripps News yo muri Amerika, Tshisekedi yagaragaje ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo ifite cobalt […]

Minisitiri w’intebe mushya w’Ubufaransa yeguye

Minisitiri w’Intebe mushya w’Ubufaransa, Sebastien Lecornu yeguye ku mirimo ye nyuma y’amezi make cyane atangiye kuyobora Guverinoma, ibintu byafashwe nk’indi mpagarara nshya mu miyoborere ya Perezida Emmanuel Macron. Ibiro bya Perezida byatangaje kuri uyu wa mbere ko Perezida Macron yakiriye ubwegure bwa Lecornu, wari umwe mu bantu bamwegereye cyane kuva kera. Lecornu yari amaze ukwezi […]

Abakinnyi babiri ba APR FC baravugwaho kuyigurisha muri Egiputa

Abakinnyi babiri b’ikipe ya APR FC, Mamadou Sy na Yussif Seidu Dauda baravugwaho imyitwarire idahwitse yatumye bakurwa ku rutonde rw’abakinnye umukino wo kwishyura wa CAF Champions League wabereye mu Misiri, aho ikipe y’Ingabo yahatsindiwe na Pyramids FC ibitego 3–0. Amakuru avuga ko aba bakinnyi bombi barenze ku mabwiriza y’umwiherero (Camp) ku wa Gatandatu, umunsi umwe […]

Centrafrica: Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi yafashwe akigera ku kibuga cy’indege

Kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki ya 3 Ukwakira, ku kibuga cy’indege cya Bangui, Dominique DĂ©sirĂ© Erenon, Perezida w’ishyaka riharanira demokarasi n’agakiza ka rubanda (Marche pour la DĂ©mocratie et le Salut du Peuple), yatawe muri yombi ageze ku kibuga cy’indege cya Bangui, muri Repubulika ya Centrafrica. Uyu munyapolitiki wahungiye mu Bufaransa kuva mu 2022, wahoze […]

Tugiye guhirika Tshisekedi ku butegetsi: Gen. Makenga abwira abasirikare hafi 10,000 bashya ba M23 

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa AFC/M23, Gen. Sultani Makenga, yarahiriye guhirika “ubutegetsi bwa bwamunzwe na ruswa” bwa Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Makenga yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira, ubwo yasozaga imyitozo y’abasirikare bashya 9,350 M23 iheruka kunguka. Ni mu muhango wabereye mu gace ka Tchanzu, mu ntara […]

Intumwa za Guverinoma ya RDC na AFC/M23 zirasubira i Doha muri iki cyumweru

Muri iki cyumweru biteganijwe ko i Doha hazakomeza ibiganiro hagati ya Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’Umutwe wa AFC / M23, imbere y’umuhuza Qatar. Nk’uko amakuru menshi abitangaza, biteganijwe ko intumwa z’impande zombi zigerageza gukemura ibibazo bimwe na bimwe bikitambika amasezerano, cyane cyane ikibazo cyo kugurana imfungwa, inyeshyamba zivuga ko ari ikintu cy’ingenzi […]

Umufana yaheneye PogaÄŤar

Umukinnyi w’amagare ukomoka muri Slovenia, Tadej PogaÄŤar yatsindiye Shampiyona y’u Burayi mu magare 2025 yabereye mu majyepfo y’u Bufaransa, mu karere ka Ardèche/DrĂ´me. Ariko urugendo rwe rugana ku ntsinzi rwahungabanyijwe n’ibikorwa by’abafana bitari byiza. Ubwo PogaÄŤar yamanukaga mu gice kizwi nka Val d’Enfer, yahuye n’uruvangitirane rw’abafana bamwe bamugaragarije imyitwarire mibi: bamukozeho, bamushyiraho “stickers”, ndetse umwe […]

Rabin byavugwaga ko yaba yarishwe yaba ari mu maboko y’ubutasi bwa gisirikare bw’u Burundi 

Umurundi DieudonnĂ© Niyukuri ‘Rabin’ wahoze aba mu Rwanda, biravugwa ko yaba ari mu maboko y’urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare mu Burundi. Mu minsi 36 ishize ni bwo Niyukuri wamenyekanye cyane mu biganiro byatambukaga ku miyoboro wa YouTube na bagenzi be Éloi Nkurunziza, Venant Ndikumana, Bonaventure Nkuriyingoma, na Fabrice Ribwirumutima batawe muri yombi. Mu gihe mu […]

Inkunga y’abatinganyi muri Uganda, impamvu leta ikomeje guhagarika imirimo muri USA

Senateri w’Umurepubulikani, John Kennedy, yashinje bagenzi be b’Abademokarate kongera igihe guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika imaze yarahagaritse imirimo (ikizwi nka shutdown) basaba ko hasubizwaho miliyoni 4.2 z’amadorali yo gutera inkunga gahunda z’abaryamana bahuje igitsina n’abihinduje igitsina (LGBTQ) muri Uganda no mu burengerazuba bwa Balkans, mu mpaka zerekana uburyo imfashanyo yari igenewe amahanga zazanye […]

Ihangana hagati ya Kinshasa na AFC/M23 ku kibazo cya viza riracura iki?

Umutwe wa AFC/M23  uyobora ibice by’intara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, uherutse kwemeza ko visa zatanzwe na wo ku banyamahanga ari zo zizaba zifite agaciro gusa. Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umutwe wa AFC/M23 urashimangira ubuyobozi bubangikanye mu turere umaze kwigarurira. Dukurikije inyandiko  iherutse gusohoka ku kibazo cya Visa, igaragaza ko ubu abanyamahanga […]

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yarekuwe

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yarekuwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Ukwakira 2025, nyuma yo kurangiza igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri yari yarakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Amakuru yemejwe n’abari hafi ye avuga ko Nkundineza yasohotse muri gereza ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, yakirwa n’abagize umuryango we n’inshuti ze, barimo n’umunyamakuru Mike Karangwa, bamugaragariza ibyishimo byo […]