Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa AFC/M23, Gen. Sultani Makenga, yarahiriye guhirika “ubutegetsi bwa bwamunzwe na ruswa” bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Makenga yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira, ubwo yasozaga imyitozo y’abasirikare bashya 9,350 M23 iheruka kunguka. Ni mu muhango wabereye mu gace ka Tchanzu, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Makenga yongeye kugaruka ku bibazo bitandukanye bimaze igihe byugarije RDC, ashimangira ko “iyi ni yo mpamvu M23/ARC yahagurutse, kugira ngo ishyire iherezo kuri iyi miyoborere mibi no kuzana impinduka mu gihugu cyacu.”
Yakomeje agira ati: “Intego yacu yonyine ni ukugira ubushobozi bwo guhirika ubutegetsi bwamunzwe na ruswa bwa Tshisekedi hanyuma tukubaka igihugu cyubaha uburenganzira n’ibyifuzo by’abaturage.”
Makenga yunzemo ko bariya basirikare bashya M23 yungutse bari muri gahunda ngari y’uriya mutwe yo “kurema igisirikare cy’umwuga kandi gifite disipulini” kizashobora kurinda abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC bamaze imyaka myinshi bugarijwe n’ikibazo cy’umutekano muke.
Bariya basirikare bashya bariyongera abandi babarirwa mu 7,000 M23 yungutse mu minsi ishize, ibivuze ko byibura mu gihe kitageze ku mezi abiri uyu mutwe umaze kunguka ababarirwa mu 17,000.


