IMG-20250719-WA0013

Intumwa za Guverinoma ya RDC na AFC/M23 zirasubira i Doha muri iki cyumweru

Sangiza iyi nkuru

Muri iki cyumweru biteganijwe ko i Doha hazakomeza ibiganiro hagati ya Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’Umutwe wa AFC / M23, imbere y’umuhuza Qatar. Nk’uko amakuru menshi abitangaza, biteganijwe ko intumwa z’impande zombi zigerageza gukemura ibibazo bimwe na bimwe bikitambika amasezerano, cyane cyane ikibazo cyo kugurana imfungwa, inyeshyamba zivuga ko ari ikintu cy’ingenzi kugira ngo ibiganiro bibe byakomeza. Hagati aho, amakimbirane akomeje kuba menshi muri Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, aho impande zombi zikomeje gukaza ibirindiro byazo.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko muri iki cyumweru intumwa za guverinoma na AFC / M23 zitegerejwe i Doha, muri Qatar, mu cyiciro gishya cy’ibiganiro bizaba bihagarikiwe na Qatar.

Nk’uko amakuru yakusanyijwe na Radio Okapi abitangaza ngo ibiganiro bizibanda ku guhana imfungwa. Hamaze kwemezwa ko Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (ICRC) izahabwa inshingano zidafite aho zibogamiye, zo kumenya imyirondoro, kugenzura no koroshya irekurwa ry’abafunzwe.

Icyakora, nta terambere rifatika ryigeze rikorwa kugeza ubukuko Guverinoma ya Congo umunsi umwe yemera kubarekura ubundi igashyiramo udutego nk’utuvuga ko abashinjwa ibyaha bikomeye mu mfungwa zishakwa na AFC/M23 itazabarekura. Kubera iyo mpamvu, ibintu bikomeje kuba bibi.

Muri Kivu y’Amajyaruguru, abarwanyi bagera ku 16,000 basoje imyitozo bahawe na AFC/M23 muri Tshanzu na Rumangabo mu mezi abiri akurikiranye barimo n’abahoze ari abarwanyi ba FARDC na Wazalendo.

Ababikurikiranira hafi berekana iyo ari imyiteguro y’ibitero bishoboka ku mijyi y’ingenzi muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Umugaba Mukuru w’Ingabo za M23 (ARC) we yabwiye ingabo ziherutse gusoza imyitozo i Tshanzu kwitegura kubohora igihugu bagakuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Sosiyete sivile itinya ko ibintu bishobora kurushaho kuba bibi muri izi ntara zombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *