20251006_145501

Perezida Kagame yakiriye indahiro ya ba Minisitiri Marizamunda na Uwimana Consolée

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Ukwakira yakiriye indahiro y’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda n’uw’Iterambere n’Uburinganire bw’Umuryango, Uwimana Consolée.

Marizamunda na Uwimana bakabaye bararahiranye n’abandi bagize Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, gusa ku wa 25 Nyakanga ubwo bagenzi babo barahiraga bombi bari mu butumwa hanze y’igihugu.

Undi warahiranye na bo ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda.

Perezida Kagame yavuze ko Minisiteri abarahiye bayoboye zibumbiyemo ibyo Abanyarwanda bifuza, gusa abibutsa ko kurahira bitagomba kuba umuhango gusa.

Ati: “Nujya kureba iyi mirimo, hari Minisiteri y’Ingabo, iy’Ikoranabuhanga n’iy’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango. Urebye zisa n’aho zihuje ibintu bya ngombwa by’igihugu cyacu. Ibyo kwirinda, ikoranabuhanga n’iby’umuryango…ni byo bigize mu by’ukuri ibyo dukora byinshi, hafi ya byose bishingiye kuri ibyo bitatu.”

Yunzemo ati: “Ndagira ngo nibutse abamaze kurahira, kurahira ntabwo ari umuhango gusa, ugira gutya ugahita ariko ntukurikirwe n’ibikorwa bijyana na wo.”

Perezida Kagame yanibikije ko ibyo bireba n’abandi barahiye mu gihe gishize, abibutsa ko bagomba kwirinda gukora amakosa, banayakora bakayigiraho kugira ngo barusheho gutera intambwe bagana imbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *