Kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki ya 3 Ukwakira, ku kibuga cy’indege cya Bangui, Dominique Désiré Erenon, Perezida w’ishyaka riharanira demokarasi n’agakiza ka rubanda (Marche pour la Démocratie et le Salut du Peuple), yatawe muri yombi ageze ku kibuga cy’indege cya Bangui, muri Repubulika ya Centrafrica.
Uyu munyapolitiki wahungiye mu Bufaransa kuva mu 2022, wahoze ari impuguke mu bijyanye n’itegeko nshinga mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe azwiho kuba yararwanyije ivugurura ry’itegeko nshinga rya 2016. Nk’uko ishyaka rye ribitangaza ngo yari yarahunze igerageza ryo kumushimuta. Ifatwa rye rero ryateje ibibazo byinshi mu gihugu.
Nk’uko inshuti ze magara zibitangaza, Dominique Désiré Erenon yahisemo gusubira mu gihugu kugira ngo asubire ku mwanya we wo kuba umwarimu w’amategeko rusange muri Kaminuza ya Bangui, akabikomatanya n’imirimo ya politiki nka perezida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, MDSP.
Ariko nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga, agikandagiza ikirenge ku butaka bwa Centrafrica, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bangui, yahise afatwa abanza koherezwa ku biro bikuru bishinzwe kurwanya ubujura, ariko ubu afungiwe mu Ishami ry’Ubushakashatsi n’Iperereza (SRI).
Amakuru ava mu begereye SRI yemeza ko afunzwe neza ameze neza. Biteganijwe ko uyu muyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ashyikirizwa ubushinjacyaha kuri uyu wa Mbere, itariki ya 6 Ukwakira, nk’uko amakuru aheruka gutangwa n’abamwegereye abitangaza.
Umuryango we n’inshuti barakurikiranira hafi iki kibazo kandi bategereje ibiva mu ibazwa akoreshwa mu bushinjacyaha mbere yo gufata icyemezo cyo gushaka cyangwa kudashaka umwunganira.
Kugeza ubu, impamvu zatumye umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Centrafrica atabwa muri yombi ndetse n’ibyo aregwa ntibiramenyekana.


