Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yarekuwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Ukwakira 2025, nyuma yo kurangiza igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri yari yarakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Amakuru yemejwe n’abari hafi ye avuga ko Nkundineza yasohotse muri gereza ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, yakirwa n’abagize umuryango we n’inshuti ze, barimo n’umunyamakuru Mike Karangwa, bamugaragariza ibyishimo byo kongera kumubona hanze nyuma y’igihe kirekire.
Nkundineza akigera hanze ntiyifuje kugira byinshi atangariza itangazamakuru ryari ryaje kumwakira, gusa bike mu byo yabashije kuvuga ni uko yari akumbuye umuryango we ndetse kandi yishimiye kuba abohotse.
Jean Paul Nkundineza yatawe muri yombi mu Ukwakira 2023 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akurikiranyweho ibyaha birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru, no gukoresha ibikangisho. Ibyaha byavugwaga ko yabikoreye ku murongo wa YouTube, aho yasohoraga ibiganiro byavuzweho byinshi byagiraga icyo bivuga ku byabaga mu ruganda rw’imyidagaduro.
Nyuma y’amezi make afunzwe, muri Mata 2024, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyaha byo gutukana mu ruhame no guhohotera uwatanze amakuru, rumuhanisha igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw).
Nkundineza ntiyanyuzwe n’icyo gihano, ajurira asaba kugirwa umwere, mu gihe n’Ubushinjacyaha nabwo bwajuriye busaba ko igihano cyongerwa.
Urubanza rw’ubujurire rwasomowe ku wa 31 Nyakanga 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasanze hari ibyaha bimwe bidahama uwo munyamakuru. Rwamuhanaguyeho icyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru, rugaragaza ko Mutesi Jolly, wavugwaga mu byo Nkundineza yari yavuze, atari umutangabuhamya mu rubanza rwa Prince Kid, ariko rumuhamya icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, kubera amagambo yakoresheje yita Jolly “Mafia” n’izindi nyito zasobanuwe nk’izisebanya.
Kubera ko icyaha kimwe gusa cyamuhamye, urukiko rwamugabanyirije igihano, rumuhanisha igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni imwe, asonerwa amagarama y’urubanza kuko yaburanye afunzwe.


