Screenshot_20251006-193938~2

Bugesera: Uwari pasiteri muri ADEPR yapfiriye ku ndaya

Sangiza iyi nkuru

Mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Nyamata, haravugwa urupfu rwa Rwigema Donatien, wahoze ari umuvugabutumwa mu itorero rya ADEPR, wasanzwe yapfiriye mu buriri bw’inzu y’umugore witwa Charlotte bivugwa ko yicuruza.

Amakuru avuga ko Rwigema yageze muri urwo rugo ku wa Gatandatu, tariki 4 Ukwakira 2025, agasanga uwo mugore wari usanzwe atabana n’umugabo, bivugwa ko bombi bari basanzwe baziranye kandi bararanye.

Ku Cyumweru mu gitondo, uwo mugore yagiye mu mirimo ye isanzwe, agarutse asanga Rwigema yapfuye ari mu buriri. Yahise atabaza abaturanyi ababwira ko yasanze umuntu atanyeganyega.

Abaturanyi bavuga ko batamenye icyamwishe, ariko bakemeza ko yapfiriye mu nzu y’uwo mugore bizwi ko akora uburaya.

Umwe muri bo yagize ati: “Bari bararanye ariko ntawamenya icyamwishe. Uwo mugore yaduhamagaye ngo tumufashe kuko yasize umuntu mu nzu asanga yapfuye.”

Abatuye muri ako gace banenze uko byagenze, bavuga ko bitari bikwiye ku muntu wari warigeze kuba umuvugabutumwa gupfa mu buryo nk’ubwo.

Undi muturanyi yongeyeho ati: “Kwitwa pasiteri ni ikintu gikomeye. N’iyo waba wararetse umurimo w’Imana, izina ntirikuvaho.”

Amakuru kandi avuga ko Rwigema Donatien yahoze ari umuvugabutumwa muri ADEPR, ariko akaza guhagarikwa kubera imyitwarire itari myiza. Yari yarashatse umugore basezeranye, ariko batandukana bapfuye ikibazo cyo kubyara.

Ubu inzego z’umutekano zatangiye iperereza ku cyaba cyateye urwo rupfu.

 

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. erega bava-ndimwe nta muryango uburamo ibigoramye?gusa kugirango umuntu{wakoreye IMANA}apfe kuriya aba yar’abizi ko azaba ak’abarore kubwa icyaha kibi yanze kureka kdi gisuzuguza izina yitirirwa.

  2. Amatiku make ntabwo turi abacamanza.Pasteur yari uwibana. Umugore yari yagiye kureba yibanaga. Bombi bari bakuru. None se icyaha yakoze ni ugupfa ? icyaha se nuko yasanze umugore wibana? Uko inkuru yanditse urasangamo ko Pastor nuwo mugore bari incuti kugeza naho amusiga mu rugo akajya mu turimo. Then akagaruka. INDAYA YAGUSIGA MU NZU SE UBWO IKAJYA GUHINGA !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *