Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, Muremangingo Jerôme atangaza ko umuryango wa Iyamumpaye Emmanuel n’umugore we, Uwamariya Jacqueline batuye mu Mudugudu wa Kamicaca mu Kagari ka Kamwumba Umurenge wa Nyange, bamaze gusubizwa inka wahawe muri Girinka, bari bambuwe bivugwa ko basuzuguye mudugudu. Bwiza.com kuwa 22 Mata yabagejejeho inkuru igira iti “Musanze: Bambuwe inka ihaka n’iyayo ku bwo ‘gusuzugura’ mudugudu” Soma: https://bwiza.com/?Musanze-Bambuwe-inka-ihaka-n-iyayo-ku-bwo-gusuzugura-mudugudu Kuri ubu nk’uko Gitifu Muremangingo yatangarije Bwiza.com, uyu muryango wamaze gusubizwa iyi nka ndetse ko wasabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza agenga gucunga inka zatanzwe muri gahunda ya Girinka. Ku murongo wa telefoni ati “ Inka n’ubundi ntiyari yayatswe. Ibyo yasabwaga kuzuza yarabyujuje inka arayisubiza. Uwo yonoshereje barumvikanye.” Muremangingo ahakana ko abatuye mu Murenge wa Nyange, ubusanzwe badafata nabi inka bahawe muri gahunda ya Girinka. Yahakanye ko Mudugudu yaba yaratse uyu muryango ibihumbi bine byo kumusubiza icyubahiro yari yambuwe ubwo yazaga gufata inyana y’iyo nka. Ati “ Abayamuhaye bagana ubutabera ariko amakuru dufite ni uko ntayo bamuhaye.” Ni mu gihe abaturage batangarije TV1 ko koko mudugudu yahawe ibihumbi bine ngo ni ibyo kumusubiza icyubahiro. Uyu muyobozi yasabye abaturage muri rusange gukurikiza amabwiriza agenga ubworozi.

6 Responses
Musanze: Uwambuwe inka n’iyayo ku bwo ‘gusuzugura’ mudugudu yayisubijwe
Ahubwo rero, ntureba se. Harakabaho ubuyobozi bwiza burenganura abaturage. Ariko ubwo uribaza kunyaga umunyarwanda icyo bivuze. Ni ibintu bibi cyane. Uzi ko kubera ukuntu bibaza, banabyururiyeho babivanomo igitutsi ngo :”URAKANYAGWA!!!!” Cyangwa umuntu yaba akwifuriza ikiza bitewe n’uko umushimishijje ati:” NTUKANYAGWE”!!!! Hanyagwa uwagomye, naho amakosa asanzwe, uburangare bw’umushumba ntibyakagombye kunyagisha umuntu. Ni byiza ko n’abari bashyigikiye Mudugudu bahinduye imvugo. AMAHORO KU MURYANGO WARI WANYAZWE. Na atunge atunganirwe, akame ay’iburyo n’ay’ibumoso.

Akarengane gacibwe hose, kuko nicyo cyonyine gusa twe abaturage kumva ko nta karengane mu rwa gihanga. Bravo ubuyobozi bwacu

Ubundi ubu nibwo butabera nyabwo