Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Kane tariki ya 9 Ukwakira ubwo yari i Bruxelles mu Bubiligi yatangaje ko nta na rimwe yigeze agaragaza imyitwarire yo kuba yashoza intambara ku Rwanda, Uganda cyangwa se ikindi gihugu mu icyenda bituranye na Congo Kinshasa.
Tshisekedi wari witabiriye inama y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma ya Global Getaway Forum yigaga uko ibihugu byo ku Isi byafatanya mu bukungu, yatangaje aya magambo ubwo yasabaga Perezida Paul Kagame “gutegeka ingabo z’umutwe wa M23 kureka gukomeza ubushyamirane”.
Mu kwiyoberanya kwinshi kandi Tshisekedi yasabye Perezida Kagame kumufasha guhagarika intambara iri mu burasirazuba bwa RDC, ngo kuko ari bo bombi gusa bafite ubwo bushobozi.
Ni amagambo yakiriwe nabi cyane haba ku ruhande rw’abanye-Congo ndetse n’Abanyarwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, ku wa Kane yanenze anamagana Perezida wa RDC kuba yarifashishije inama igenewe ubukungu nk'”urubuga rwo gushinja Perezida w’igihugu ibinyoma n’amagambo yo kumusebya, hanyuma nawe akiyoberanya nk’aho ari we ugirwaho ingaruka kandi ari we watangije intambara.”
Umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda yagaragaje ko nta wundi ufite ubushobozi bwo guhoshya intambara yo mu burasirazuba bwa RDC utari Tshisekedi ubwe, dore ko ari we wayitangije.
Yavuze ko iriya ntambara ishobora guhagarara mu gihe yaba ahagaritse imyitwarire n’ibikorwa akora, birimo “ibikangisho akorera mu ruhame by’uko azatera u Rwanda cyangwa akarasa Kigali, atibagiwe amagambo y’ibitutsi yagiye avuga kuri Perezida Kagame.”
Tshisekedi ku rundi ruhande ubwo yari i Bruxelles yavuze ko “nta gihe nigeze imyitwarire gashozantambara ku Rwanda cyangwa Uganda cyangwa undi muturanyi wacu mu icyenda dufite. Uyu munsi twembi twashobora guhagarika ubu bushyamirane.”
Nyuma y’aya magambo Perezida wa RDC yibukijwe ko abantu batarwaye indwara yo kwibagirwa (amnesia), ku buryo aka kanya baba bibagiwe amagambo gashozantambara yagiye avuga ku Rwanda kuva muri 2023.
Guverinoma y’u Rwanda yibukije ko Perezida wa RDC yakunze kuvugira mu ruhame amagambo yuje urwango ku Rwanda, by’umwihariko ubwo yari mu bikorwa byo kongera kwiyamamaza aho yise Perezida w’u Burundi “Hitler”, akanakangisha ko azashoza intambara ku Rwanda.
Guverinoma kandi yibukije ko icyo gihe ko Tshisekedi yagiye yirata ko afite za drones na za missile zishobora kurasa i Kigali.
Mu Ukuboza 2022 Tshisekedi yeruye bwa mbere ko azahirika ubutegetsi bwa Kagame
Ku wa 04 Ukuboza 2022 ubwo Tshisekedi yahuraga n’itsinda ry’intumwa z’urubyiruko rwo muri Congo Kinshasa, yavuze ko agomba gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame yise umwanzi we akabohora Abanyarwanda.
Yagize ati: “Ku bijyanye n’u Rwanda, nta mpamvu yo kureba Umunyarwanda nk’umwanzi, oya. Ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe na Paul Kagame ni bwo mwanzi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Tshisekedi yakomeje avuga ko Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ari abavandimwe na bashiki b’abanye-Congo, bityo ko ngo bakeneye ubufasha bwabo kugira ngo babashe kwibohora ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Ati: “Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ni abavandimwe na bashiki bacu. Mbere na mbere bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore. Ntaho bahuriye n’ibyo abayobozi babo babashyiraho. Ntimukabafate rero nk’abanzi, ahubwo ni abavandimwe bakeneye ubufatanye bwacu mu kwikiza no gukiza Afurika abo bayobozi babasubiza inyuma.”
Tshisekedi yunzemo ko uburyo Abanyarwanda bayobowemo ari ubwo mu myaka ya za 60 na 70 aho abaturage babaga bayobowe n’urusaku rw’imbunda.
Yise Perezida Kagame Hitler, inkoramaraso n’andi mazina mabi
Mu Ukwakira 2023 ubwo Tshisekedi yarimo yiyamamariza mu mujyi wa Bukavu, yagereranyije Perezida Paul Kagame na Adolf Hitler wahoze ayobora u Budage, anatanga isezerano ry’uko azatuma ubuzima bw’Umukuru w’Igihugu burangira nk’ubw’uriya munyagitugu.
Yagize ati: “Ndashaka kubwira Perezida Paul Kagame nkamumenyesha ibi: Kubera ko yashatse kwitwara nka Adolf Hitler biciye mu kugira imigambi yo kwigarurira ubutaka bwa RDC, ndamusezeranya ko nzatuma arangira nka Adolf Hitler.”
Nimuntora nzakoranya Inteko Ishinga Amategeko impe uburenganzira bwo gushoza intambara ku Rwanda !
Ku wa 17 Ukwakira 2023 ubwo Tshisekedi yarimo yiyamamariza ahitwa Sainte Thérèse mu mujyi wa Kinshasa, bwo yatangaje ko nihagira isasu ry’umutwe wa M23 rigwa ku mujyi wa Goma azakoranya Inteko Ishinga Amategeko ikamuha uburenganzira bwo gutera u Rwanda.
Ati: “Nimuramuka muntoye isasu rya mbere ry’abo rikagwa kuri Congo, cyangwa agace ka mbere bazafata, nzakoranya Inteko ishingamategeko, nyisabe uruhushya rwo gutangaza intambara ku Rwanda.”
Yongeraho ati: “…ntimugire ubwoba, igisirikare cyacu uyu munsi gishobora kurasa i Kigali kiri i Goma…Kagame [perezida] ntabwo azarara mu nzu ye, azajya kurara mu ishyamba, akinishe abandi bantu ntakine na Fatshi Beton (Felix Tshisekedi).”
Ibiganiro mu bitangazamakuru bitandukanye
Perezida Tshisekedi mu biganiro yagiye agirana n’ibitangazamakuru nka Financial Times, Televiziyo ya France 24, Radiyo ya RFI ndetse na Top Congo FM na bwo yagiye agaragaza ko ashobora kuzajya mu ntambara n’u Rwanda, kuko igihugu cye kitari ikinyantege nke.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko hejuru y’ibi kuva muri 2019, RDC yakoze ibikorwa birenga 20 bivogera ubutaka ndetse n’ikirere cy’u Rwanda, birimo ibisasu ingabo zayo zarashe mu karere ka Rubavu muri Mutarama uyu mwaka bigahirana abantu 16.
Guverinoma yagaragaje kandi ko Kinshasa ikomeje kwitambika amasezerano atandukanye agamije gushakira amahoro uburasirazuba bwayo, ikindi ikaba yaranze ko umutwe wa FDLR ufite gahunda yo gushoza intambara ku Rwanda usenywa ahubwo ikaba yarahisemo kuwinjiza mu ngabo zayo.



3 Responses
ibyavuzwe na Mutambabae byobsibye?
Hano muri iyi nkuru mushobora kuba mwibeshye:….aho yise Perezida w’u Burundi “Hitler”.
Ndacyeka ko ari Perezida w’U Rwanda
Ndacyeka ko ari Perezida w’U Rwanda yitaga Hitler akanavuga ko azashoza intambara k’U Rwanda