Myugariro w’Amavubi yasigaye akora amasuku muri sitade Amahoro

Nyuma y’umukino Ikipe y’Igihugu Amavubi yatsinzwemo na Bénin igitego 1-0 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, hari igikorwa cyakozwe na Myugariro Phanuel Kavita cyakoze ku mitima ya benshi. Kavita, wakinaga bwa mbere mu Amavubi kuri Stade Amahoro, ntiyahise asohoka mu kibuga nk’abandi bakinnyi nyuma y’umukino. Ahubwo, yafashe umwanya wo gusukura aho abakinnyi […]

Perezida Paul Kagame yitabiriye umukino w’Amavubi na Benin (Amafoto)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye umukino ukomeye wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, wahuje Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Benin, kuri uyu wa Gatanu muri Stade Amahoro i Remera. Perezida Kagame yageze muri stade mu gice cya mbere cy’umukino, akomorerwa amashyi menshi n’abafana bari buzuye sitade. Mu gihe Perezida Kagame yakurikiraga umukino, […]

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yakiriye Minisitiri w’Iterambere Mpuzamahanga na Afurika w’u Bwongereza

Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga na Afurika, Jennifer Chapman, Baroness Chapman of Darlington, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 10 Ukwakira 2025, Baroness Chapman of Darlington yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva. Ibiganiro hagati ya Ministiri w’Intebe w’u Rwanda na Minisitiri w’u Bwongereza […]

U Rwanda na Iran byaganiriye uko byashimangira ubufatanye

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, ku wa Gatatu tariki ya 8 Ukwakira yahuye na Visi-Perezida wa Iran akanaba Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ubuziranenge muri kiriya gihugu, baganira uko ibihugu byombi byafatanya. Minisitiri Sebahizi na Farzaneh Ansari, bahuriye iruhande rw’Inama y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuziranenge (ISO) yaberaga i Kigali. Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje […]

Salva Kiir yirukanye Umugaba Mukuru wa SSPDF, asubizaho uwo yaherukaga kwirukana

Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, yirukanye uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo za kiriya gihugu (SSPDF), asubizaho mugenzi we yari yirukanye mu mezi atatu ashize. Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru muri Sudani y’Epfo, ku wa Gatatu w’iki cyumweru rwatangaje ko Perezida Kiir yashyizeho Gen. Paul Nang Majok ngo asimbure Gen. Dau Aturjong ku nshingano z’Umugaba Mukuru w’Ingabo. Nta […]

Walikale: Inyeshyamba za wazalendo zateye ibirindiro bya M23 muri Kibati

Imirwano yongeye kubura kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 10 Ukwakira 2025, i Kibati, muri Gurupoma ya Luberike (Teritwari ya Walikale), muri Kivu y’Amajyaruguru, hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 n’inyeshyamba za Wazalendo. Amakuru agera kuri ACTUALITE.CD dukesha iyi nkuru, avuga ko imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo, yaturutse i Miba, nko mu birometero 5 mu […]

Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel Trump yari yiteze cyahawe Corina Machado

Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel cya 2025 Perezida Donald Trump yari yiteguye guhabwa cyahawe María Corina Machado, umugore utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Venezuela, Nicolas Maduro. Ku itariki ya 5 Werurwe 2025, Komite ya Nobel yo muri Norvege yatangaje ko hari abakandida 338 batoranijwe bahatanira Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel mu 2025, muri bo 244 ni abantu ku […]

Mu minsi mike cyane turajya gufata Uvira: Gen. Makenga

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa AFC/M23, Général-Major Sultani Emmanuel Makenga, yateguje ko mu minsi mike iri imbere uriya mutwe uzigarurira Umujyi wa Uvira wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Makenga yahaye ubwo butumwa abatuye mu gace ka Kamanyola muri Kivu y’Amajyepfo, abinyujije muri Guverineri w’iriya ntara, Patrick Busu Bwa Ngwi Nshombo. Uyu muyobozi […]

Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Massad Boulos

Perezida Félix Tshisekedi yagiranye ibiganiro by’isaha irenga ku wa Kane, itariki ya 9 Ukwakira, na Massad Boulos, Umujyanama mukuru wa Perezida wa Amerika, Donald Trump, ku bibazo bya Afurika n’Uburasirazuba bwo Hagati, iruhande rwInama ya Global Gateway Forum isozwa kuri uyu wa Gatanu. Iyi nama hagati y’aba bagabo bombi ikurikira iyabereye i New York, muri […]

APR FC yahagaritse Mamadou Sy na Dauda Yussif

Ikipe ya APR FC yamaze guhagarika mu gihe kingana n’iminsi 30 umunya-Maurtania Mamadou Sy ndetse n’umunya-Ghana Yussif Dauda, kubera imyitwarire idakwiye bagaragaje ubwo iyi kipe yari mu Misiri aho yari yitabiriye umukino wa CAF Champions League yasezerewemo na Pyramids FC. Aba bakinnyi bombi bashinjwa kuba barasohotse mu mwiherero nta ruhushya bahawe, ibyatumye batanakinishwa uriya mukino […]

Inshuro byibura 4 Tshisekedi yeruye ko azatera u Rwanda, agahirika Kagame yise ‘Hitler’

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Kane tariki ya 9 Ukwakira ubwo yari i Bruxelles mu Bubiligi yatangaje ko nta na rimwe yigeze agaragaza imyitwarire yo kuba yashoza intambara ku Rwanda, Uganda cyangwa se ikindi gihugu mu icyenda bituranye na Congo Kinshasa. Tshisekedi wari witabiriye inama y’abakuru b’ibihugu n’aba […]

Ukraine: Ibitero by’u Burusiya byaciye umuriro mu murwa mukuru Kyiv

Ibitero bya misile n’indege by’u Burusiya mu ijoro ryose ryakeye byaciye amashanyarazi mu bice byinshi by’umurwa mukuru wa Ukraine, Kyiv. Umuyobozi w’uyu mujyi, Vitali Klitschko, yatangaje ko abantu icyenda bakomeretse mu gihe abaturage bo mu turere two mu burasirazuba bisanze mu mwijima kandi bahura n’ikibazo cyo kubura amazi. Hagati aho, umwana w’imyaka irindwi yiciwe mu […]

Rubavu: Hakozwe impinduka mu bahuzabikorwa n’abahuzabikorwa bungirije ba Dasso

Akarere ka Rubavu karatangaza ko kakoze impinduka mu bahuzabikorwa n’abahuzabikorwa bungirije b’urwego rwa Dasso mu mirenge, hagamijwe kongerera ingufu ubuyobozi kuri terrain, discipline, n’itangwa rya serivisi mu mirenge yose. Muri urwo rwego abahuzabikorwa ba Dasso n’ababungirije bimuwe mu buryo bukurikira: A. Abahuzabikorwa Ngirabatware Christian yavanwe mu Rugerero yohereza i Rubavu Mapendo Aloys yavanwe i Rubavu […]

Umugaba w’Ingabo za Somalia yaganiriye n’Abasomali biga mu Ishuri Rikuru rya gisirikare rya RDF

Mu rwego rw’urugendo rwe rw’akazi akomeje mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Umugaba Mukuru w’Ingabo za Somalia, Major General Odawa Yusuf Rage, hamwe n’itsinda bari kumwe, kuwa Kane basuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF riri i Nyakinama, mu Karere ka Musanze. Major General Odawa yakiriwe na Brigadier General Andrew Nyamvumba, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare […]

FARDC na Wazalendo baraye barasanira mu mujyi wa Kamituga

Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo basanzwe bakorana, baraye barasanira mu mujyi wa Kamituga uherereye muri Teritwari ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru aturuka muri uyu mujyi avuga ko imirwano y’impande zombi yamaze amasaha menshi. Ni imirwano bivugwa ko yubuye nyuma y’uko Wazalendo zari zimaze kurasa […]

Ibirego bishinja Mukandayisenga Jeannine “Ka-Boy” kuba umuhungu byatewe utwatsi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania (TFF) ryahakanye ibirego by’amakipe yifuzaga ko Mukandayisenga Jeannine, uzwi cyane nka Ka-Boy ukinira Yanga Princess, avanwa muri shampiyona y’abagore. Hari amakipe yari yatanze ibirego avuga ko uyu mukinnyi w’Umunyarwandakazi afite imisemburo myinshi y’abagabo, bityo akaba akina arusha imbaraga abandi bakinnyi b’abagore. Icyakora, TFF yatangaje ko ibyo birego nta shingiro bifite […]

Umugore wa Col. Besigye yannyeze Uganda kubera u Rwanda 

Winnie Byanyima, umugore w’umunyapolitiki Col. Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yasabye Abanya-Uganda kwireba mu ndorerwamo nyuma y’amasezerano y’inkunga u Rwanda rwasinyanye na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Ku wa Kane tariki ya 9 Ukwakira ni bwo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yahuye na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula Von […]

Bugesera: Bafashe umujura bamutwikisha ibyatsi kugeza apfuye

Abaturage umunani bo mu Murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Bugesera, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bakekwaho kwica umuturage bavugaga ko ari umujura, bamutwitse. Ibyo byabaye mu ijoro ryo ku wa 8 Ukwakira 2025, mu Mudugudu wa Nyakabuye, Akagari ka Kabuye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Kazungu Innocent, yavuze ko abo bantu bafashe uwo bacyekaga […]

Ububiligi: Minisitiri w’Intebe yari agiye guturitswa n’ibyihebe 

Polisi y’u Bubiligi yataye muri yombi ibyihebe bitatu bakekwaho gutegura igitero cy’iterabwoba cyari kigamije kwibasira abanyapolitiki barimo Minisitiri w’Intebe Bart De Wever, hifashishijwe drone irimo ibisasu. Iperereza ryatangiye nyuma y’uko urukiko rwa gisirikare rutegetse gusaka amazu y’ibi byihebe, mu mujyi wa Anvers (Antwerp). Mu nzu y’umwe muri bo habonetse igikoresho cyari gukoreshwa nk’igisasu, n’umufuka wuzuye […]

Pakistan yasutse ibisasu ku Abatalibani

Mu masaha yo mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu, umujyi wa Kabul, umurwa mukuru wa Afuganisitani, washegeshwe n’urusaku rw’ibisasu byaturikaga, nyuma y’uko indege z’intambara za Pakistan Air Force zigaragaye mu kirere cy’uyu mujyi. Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo mu karere aravuga ko Pakistan yaba yakoze ibitero byo mu kirere igamije kwibasira intagondwa za Tehreek-e-Taliban Pakistan […]