20251010_162228_copy_1000x582

U Rwanda na Iran byaganiriye uko byashimangira ubufatanye

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, ku wa Gatatu tariki ya 8 Ukwakira yahuye na Visi-Perezida wa Iran akanaba Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ubuziranenge muri kiriya gihugu, baganira uko ibihugu byombi byafatanya.

Minisitiri Sebahizi na Farzaneh Ansari, bahuriye iruhande rw’Inama y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuziranenge (ISO) yaberaga i Kigali.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko baganiriye “ku buryo bashimangira ubufatanye mu gushyiraho amabwiriza agenga ibicuruzwa, kugenzura ubuziranenge, gusangizanya ubumenyi, n’umubano w’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.”

Ikinyamakuru Tehran Times cyo muri Iran kivuga ko Ansari yashimye uko u Rwanda rwashoboye gushyiraho sisitemu ya e-government, avuga ko ari amahirwe akomeye igihugu cye cyafatanyamo na rwo.

Minisitiri Sebahizi ku rundi ruhande yagaragaje ko ashyigikiye ubusabe bwa Iran yasabye u Rwanda kuyifasha mu bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga ndetse no guteza imbere urubyiruko n’abagore.

Yavuze kandi ko yifuza kungukira ubumenyi ku bunararibonye bw’imyaka 100 Iran ifite mu bijyanye no gushyiraho ibipimo ngenderwaho by’ubuziranenge (standardization).

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *