Abaturage umunani bo mu Murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Bugesera, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bakekwaho kwica umuturage bavugaga ko ari umujura, bamutwitse.
Ibyo byabaye mu ijoro ryo ku wa 8 Ukwakira 2025, mu Mudugudu wa Nyakabuye, Akagari ka Kabuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Kazungu Innocent, yavuze ko abo bantu bafashe uwo bacyekaga ko ari umujura bamukubita, hanyuma bamutwikisha ibyatsi byiza kumuviramo urupfu.
Yagize ati: “Byabaye nijoro, ni abantu umunani bafashe umujura baramukubita baranamutwika arapfa, bamutwikishije ibyatsi, bose uko ari umunani bafashwe na Polisi, iperereza rirakomeje kugira ngo uwabigizemo uruhare wese abihanirwe, kwica umuntu sibyo, icyo yaba yakoze cyose.”
Gitifu yasabye abaturage kwirinda kwihanira, ahubwo bakajya bihutira kumenyesha inzego z’umutekano igihe cyose bakeka icyaha cyangwa umuntu ubateye, kugira ngo ubutabera bukore inshingano zabwo.
Yibukije kandi ko ubujura n’urugomo ari ibyaha bihanwa n’amategeko, kandi ari byo bitera impfu z’abantu mu buryo butari bwo.



2 Responses
Eehh! Ibyo bintu byo gutwika abajura tubibona mu bindi bihugu harimo n’ibyo duturanye ariko n’iyicarubozo, ni amahano & ni ubugome bukomeye ntibikwiye mu Rwanda rwacu. Ababikoze bahanwe by’intangarugero. Kwica abajura ntaho waba utaniye nabo, icyaha ntigihanishwa ikindi. Polisi yacu mwakoze cyane gufata abo bantu bihaniye.
ariko umuntu wica undi urupfu nkurwokoko nubwo Yaba arumunyabyaha nawe aba amaze kwiciraho iteka ryo kutazareba Imana pee
kuko napfa ibyo nibyo azamurikira Imana yakoze arimu Isi Koko kwica umuntu ukamwenyegeza kugezapfuye ngo nuko yakwibye aha
naba nawe yarumujura ariko abo nabicanyi batanica neza ahubwo bica urwagashinyaguro icyaha n’Imana itababarira.