1760117033026

Perezida Paul Kagame yitabiriye umukino w’Amavubi na Benin (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye umukino ukomeye wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, wahuje Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Benin, kuri uyu wa Gatanu muri Stade Amahoro i Remera.

Perezida Kagame yageze muri stade mu gice cya mbere cy’umukino, akomorerwa amashyi menshi n’abafana bari buzuye sitade.

Mu gihe Perezida Kagame yakurikiraga umukino, umuraperi Riderman yasusurukije abafana mu karuhuko k’igice cya mbere, abacurangira indirimbo zakunzwe nka “Karibu Nyumbani”.

Amavubi, ari mu itsinda rimwe na Benin, Afurika y’Epfo, Nigeria na Lesotho, aracyafite amahirwe yo gushaka itike ya mbere mu mateka y’u Rwanda ijya mu gikombe cy’Isi.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Umupira uhera ku bibuga muri Quartier ntabihari
    inter quartier
    inter zone
    inter scolaire
    championnat za Bato
    U – 13
    U- 15
    U- 17
    ibyo mutabifite structure nzima NTA CHAN NTA CAN
    IGIKOMBE CY ISI BYO NUKUROTA UKANUYE.THX