Winnie Byanyima, umugore w’umunyapolitiki Col. Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yasabye Abanya-Uganda kwireba mu ndorerwamo nyuma y’amasezerano y’inkunga u Rwanda rwasinyanye na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Ku wa Kane tariki ya 9 Ukwakira ni bwo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yahuye na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula Von der Leyern, bagirana ibiganiro byibanze ku mikoranire y’impande zombi no gukomeza ubufasha mu bijyanye no gukora inkingo mu Rwanda.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame na Von der Leyen “bagiranye ibiganiro ku mikoranire y’u Rwanda na EU, birimo n’inkunga ya EU ku ruganda rw’inkingo rwa BioNTech mRNA ruri i Kigali.”
Byunzemo ko abayobozi bombi baje guhura na Perezida wa Banki y’Ishoramari y’u Burayi (EIB), Nadia Calviño n’Umuyobozi Mukuru wa BioNTEch Uğur Şahin hatangwa inkunga ya miliyoni 95 z’ama-Euro (Frw miliyari 160) yo gufasha uru ruganda rukora inkingo mu Rwanda.
Byanyima usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA, agendeye kuri iriya nkunga u Rwanda rwemereye yagaragaje ko abanya-Uganda bakwiye kwireba mu ndorerwamo.
Ati: “Ukuri kumwe gukomeye gukwiye kuvugwa. Ku munsi w’ubwigenge bwacu (ejo Uganda yizihizaga imyaka 63 imaze ibonye ubwigenge), bavandimwe banya-Uganda nimureke twirebe mu ndorerwamo maze tunarebe hakurya y’umupaka.”
Yakomeje agira ati: “Ko u Rwanda na Komisiyo ya EU basinyanye amasezerano ya za miliyoni z’ama-Euro yo gushyigikira ibijyanye n’imiti ndetse n’inkingo, Uganda twe turi he?”
Byanyima mu bundi butumwa yagaragaje ko bimwe mu bikomeje gufasha u Rwanda gutera imbere harimo kuba rwarashyizeho ingamba z’ubukungu na disipulini mu bikorwa rukora bikurura abashoramari.
Yavuze ko bitandukanye n’igihugu cye, u Rwanda “rwubatse ibikorwa remezo byinama, rwagura imiyoboro y’ikirere, rushimangira gahunda z’ubuyobozi, rushyira imbere uburezi n’ubumenyi”; ibyatumye rukomeje kuba rugenda ruhinduka icyanya cya serivisi z’ubucuruzi mu karere no ku isi, ndetse no mu bijyanye n’imiti.
Byanyima yavuze kandi ko u Rwanda rukomeje kubona uriya musaruro, mu gihe ruzwiho kuba rukennye ku mutungo kamere.
Yavuze ko bitandukanye na rwo, Uganda yizihiza imyaka 63 ibonye ubwigenge nta rwego na rumwe izwiho yashoyemo imari.
Ati: “Kuri uyu munsi w’ubwigenge, ndabaza. Ni uruhe rwego tuzwiho? Ni irihe shoramari turi gukora mu byo abantu bashoboye, ibikorwaremezo cyangwa mu karere no ku Isi yose?”
Yunzemo ati: “Rwose ibi ntabwo ari ukuveba. Ni ubukanguzi bwo gukangura twese abaturage, Sosiyete Sivile, abanyamadini ndetse n’abayobozi ba Politiki twese. Uguhaguruka k’u Rwanda kugomba kuduha umukoro wo guhaguruka natwe, tugahagurukana intego, ubumwe ndetse n’umurava wo kubaka Uganda twese turota.”


