andry-rajoelina

Bite bya Perezida Andry Rajoelina abaturage be n’abasirikare bamaze gukuraho amaboko?

Sangiza iyi nkuru

Urujijo ruracyari rwose muri Madagascar, nyuma y’iminsi ibiri muri iki gihugu kigizwe n’ikirwa giherereye mu nyanja y’Abahinde hatangiye igisa no guhirika ubutegetsi bwa Perezida Andry Rajoelina.

Perezidansi y’iki gihugu mu itangazo yasohoye ku Cyumweru tariki ya 12 Ukwakira, yavuze ko hari “ibyago byugarije ubuzima bwa Perezida wa Repubulika”, gusa kugeza ubu aho Perezida Rajoelina aherereye ntihazwi.

Ni Rajoelina kandi kuva mu mpera z’icyumweru gishize utaragira ijambo na rimwe avugira mu ruhame, kuko Minisitiri w’Intebe wenyine ari we wagejeje ijambo ku banyagihugu ku wa Gatandatu nijoro, asaba ko habaho ibiganiro.

Ejo ku Cyumweru ibiro bya Perezida wa Madagascar byari byasohoye itangazo rivuga ko hari “igeragezwa ryo gufata ubutegetsi ku buryo bunyuranyije n’amategeko kandi hakoreshejwe imbaraga”, ndetse rinagaruka ku byago bikomeye Perezida ubwe ahanganye nabyo.

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) iravuga ko kuri ubu Perezida Andry Rajoelina asa n’uwiheje, mu gihe uwahoze ari Minisitiri w’Intebe we, Christian Ntsay, hamwe n’umucuruzi ukomeye Mamy Ravatomanga wari incuti ye magara bombi bamaze guhungira mu birwa bya Maurice bagezemo ku wa Gatandatu nijoro, bakoresheje indege yihariye.

Ku cyumweru, abasirikare bo mu mutwe wa Capsat bashyizeho undi Mugaba Mukuru w’Ingabo, GĂ©nĂ©ral Major Pikulas, asimbuye Gen. Rakotoarivelo wari uherutse kugirwa Minisitiri w’Ingabo.

Ni impinduka icyakora itigeze yemezwa na Perezida Rajoelina.

Ku cyumweru kandi muri Madagascar habaye n’iterana ry’abantu benshi kuri Plaza ya 13 Gicurasi iri i Antananarivo, aho abantu bari baje kwishimira ingabo za Capsat.

Abantu bagera ku 1,000 ni bo bari bateraniye hariya hantu hafite amateka akomeye mu myigaragambyo yabaye muri kiriya gihugu kuva mu 1972.

Mu masaha ya saa sita, imodoka eshatu za gisirikare zinjiye mu bari bateraniye kuri ririya gorofa, abasirikare bazivamo baseka, bafite imbunda mu ntoki, maze baramukanya n’abaturage babashagaye n’amabendera ya Madagascar.

Aha kandi hari hanari Colonel Randrianirina uyoboye imyigaragambyo igamije kwirukana Rajoelina, Marc Ravalomanana wahoze ari Perezida mbere yo guhirikwa ku butegetsi na Rajoelina muri 2009 ndetse na “Mikolo”, umunyeshuri w’imyaka 19 wabaye ikimenyetso cy’urubyiruko rwa “Generation Z” rutavuga rumwe n’ubutegetsi.

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *