1760378077961

Bujumbura: Akabari kubatswe mu ishusho y’indege kahiye karatokombera 

Sangiza iyi nkuru

Akabari kari gakunzwe cyane i Bujumbura ku izina rya Chez Willy The Bartender cyangwa Air Willy, katatswe n’inkogi y’umuriro ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki ya 13 Ukwakira 2025.

Ababonye ibyabaye bavuga ko umuriro watangiye utunguranye, ntihamenyekane icyawuteye.

Kubera ko inyubako yari ikoze mu biti n’ibindi bikoresho bifatwa n’umuriro byoroshye, byagoranye kuzimya uwo muriro wari ukaze cyane. Kugeza ubu ntiharamenyekana ibyangiritse byose cyangwa se niba hari abahuye n’ibibazo.

Aka kabari kari kubatswe mu ishusho y’indege, kakaba karafunguwe ku mugaragaro ku wa 5 Werurwe 2025 na nyirayo, Willy Irakoze. Yavuze ko yashakaga gufasha abaririmbyi gukora amashusho y’indirimbo zigezweho kandi zifite ireme, ndetse kakaba n’ahantu ho kuruhukira no kuganirira ku mishinga.

Umuhanzi Sat-B ni we wari umushyitsi w’imena mu muhango wo gufungura iko kabari, aho yavugiye amagambo yateye benshi ishema ati: “Ugomba kubanza kwizera ko ushoboye, kandi ukunde ibyo ukora.”

Chez Willy The Bartender yari i Kabondo, ku muhanda wa Avenue Ganza No. 2, hejuru gato y’ikiraro cya Avenue du Large.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *