Abayobozi ba Gereza ya Mpimba bafunze bazira umunyururu wakekwagaho gukura ibirwanisho mu Rwanda watorotse

Sangiza iyi nkuru

Abakozi ba Gereza Nkuru ya Mpimba mu gihugu cy’u Burundi bakomeje gutabwa muri yombi umusubirizo, aho nyuma yo guta muri yombi umuyobozi wayo kuva kuwa Gatandatu ushize, abandi bayobozi babiri muri iyi gereza baraye batawe muri yombi kuri uyu wa Mbere.

Aba bantu uko ari batatu bakurikiranweho kuba barahaye uruhushya umunyururu wari ufungiye muri iyi gereza ngo ajye kwivuza, agahita atoroka.

Aba bafashwe kuri uyu wa Mbere nk’uko bitangazwa n’urubuga Ubmnews rwo mu Burundi, ni uwungirije umuyobozi wa Gereza ya Mpimba, ndetse n’umukuru w’ivuriro ryo muri iyi gereza risanzwe ryita ku banyururu barwaye.

wel-660x400 (1)
Amarembo ya Gereza Nkuru ya Mpimba

Iyi nkuru iravuga ko uwo munyururu watorotse ugiye gukoraho aba bagabo, yashinjwaga gukura ibirwanisho mu Rwanda, akabyinjiza mu Burundi kugirango bihabwe abarwanya ubutegetsi bwa perezida Pierre Nkurunziza.

Bivugwa ko uwo munyururu ngo yahawe uruhushya rwo kujya kwivuza hanze ya Gereza Nkuru ya Mpimba, ariko akaba yarahise abura ntagaruke muri gereza.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iyi nkuru ariko ntisobanura niba uyu munyururu yarasohotse akijyana kwa muganga nta muntu umuherekeje kuko hatavugwa niba abari bamurinze nabo barafunzwe cyangwa barajyanye nawe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *