Guverinoma y’u Rwanda yatangaje urutonde rw’abantu 25 ishinja kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba no gutera inkunga ibyo bikorwa, ndetse ikaba yitegura gukorana na INTERPOL, kugira ngo hafatwe ingamba zo kubafata no kubakurikirana ku rwego mpuzamahanga.
Iyi gahunda ishingiye ku itegeko No. 001/2025 ryo ku wa 22 Mutarama 2025, rigamije kurwanya iterabwoba, icuruzwa ry’intwaro zikomeye, no gukumira itangwa ry’amafaranga y’iterabwoba.
Iri tegeko riha Leta y’u Rwanda ububasha bukomeye bwo gukurikirana no guhana umuntu wese ukorana cyangwa utera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.
Ingingo ya 51 yemerera u Rwanda gusangira amakuru n’ibihugu cyangwa imiryango mpuzamahanga, gusaba ko abafashwe boherezwa mu gihugu, cyangwa gukorana mu bikorwa by’amategeko birimo n’iyoherezwa mu Rwanda.
Ingingo ya 60 ihana umuntu wese uha umutungo cyangwa ubundi bufasha uwo Leta yamaze gushyira ku rutonde rw’abakora ibikorwa by’iterabwoba.
Bivuze ko umuntu uri kuri uru rutonde atemerewe gufashwa mu buryo ubwo ari bwo bwose yaba amafaranga, umutungo, cyangwa ubundi bufasha.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Imari (Financial Intelligence Centre – FIC) cyatangaje ko ku wa 14 Ukwakira 2025, Komite y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Iterabwoba (National Counter-Terrorism Committee) yashyize abantu 25 ku rutonde rw’abashinjwa iterabwoba cyangwa kuritera inkunga.
Nyuma yaho, FIC yahise itanga amabwiriza ku mabanki yose, ibigo by’ubwishingizi n’amakompanyi yohereza cyangwa yakira amafaranga, ko bagomba guhita basuzuma amazina y’abakiriya babo kugira ngo barebe niba hari ugaragara kuri urwo rutonde.
Mu gihe babonye umukiriya wabo kuri urwo rutonde, konti ze zigomba guhita zifungwa cyangwa amafaranga agafatwirwa.
FIC yasabye kandi ko nta muntu cyangwa ikigo cyemerewe gukorana n’abo bantu mu buryo ubwo ari bwo bwose, nko gusangira konti, ubucuruzi cyangwa imitungo.
Umuyobozi mukuru wa FIC, Jeanne Pauline Gashumba, yavuze ko no guha abo bantu intwaro, amasasu, cyangwa ibikoresho bya gisirikare ari icyaha gikomeye, nk’uko biteganywa n’ingingo za 59, 60 na 61 z’iryo tegeko.
U Rwanda rwatangaje ko ruzashyikiriza uru rutonde INTERPOL, kugira ngo hatangizwe impuruza mpuzamahanga zituma inzego z’umutekano mu bihugu byose zibasha kumenya no gufata abo bantu.
N’ubwo izi mpuruza atari inyandiko y’ifungwa nyirizina, akenshi zishyira umuntu mu kaga ko gufatwa igihe agiye mu kindi gihugu cyangwa aciye ku mupaka.
Ingingo ya 72 y’itegeko ry’u Rwanda ivuga ko igihugu gishobora gusaba ko abo bantu boherezwa mu Rwanda kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.
Ibi bivuze ko abo bantu bashyizwe ku rutonde bashobora guhura n’imbogamizi zikomeye mu buzima bwabo bwa buri munsi ntibazashobora gutembera, gufungura konti, cyangwa gukora ubucuruzi mpuzamahanga.
Iyi gahunda y’u Rwanda igendeye ku mabwiriza y’Umuryango w’Abibumbye (UN Security Council) n’ishyirahamwe rigenzura amafaranga y’iterabwoba (Financial Action Task Force – FATF).
Amazina y’abo bantu azajya agaragara mu makuru akoreshwa n’amabanki makuru ku isi yose, bigatuma bahagarikwa mu bikorwa byose bifite aho bihurira n’imari.
U Rwanda rwatangaje ko ibi bihano bigamije guca burundu inkunga yose y’iterabwoba, no kwerekana ko ntawe uzongera gufasha ibikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu ntabiryozwe.


