Barbara Allimadi wari umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga mu ishyaka Alliance for National Transformation (ANT) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yasanzwe yapfiriye mu rugo rwe ruherereye ahitwa Kiwatule mu mujyi wa Kampala.
Amakuru y’urupfu rw’amayobera rwa Barbara, yemejwe na Alice Alaso uri mu bayobozi bakuru b’ishyaka ANT, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati”Inkuru ibabaje, umuvandimwe Barbara Allimadi byatangajwe ko yitabye Imana. Turimo turakusanya amakuru, dufatanyije n’abantu be ba hafi.”
Alaso yabwiye ChimpReports ko inkuru y’urupfu rwa Barbara yayimenyeshejwe na mubyara we, wavuze ko yageze iwe yafungura umuryango agasanga yapfiriye mu ruganiriro rw’inzu ye.
Urupfu rwe kandi rwanemejwe na musaza we witwa Milton Alimadi wamusobanuye nk’icyamamare mu guharanira Demokarasi n’ukwishyira ukizana muri Uganda.
Yagize ati”Muryango n’inshuti, tubabajwe cyane no kubika urupfu rutunguranye rwa mushiki wacu Barbara Allimadi. Barbara yari mushiki wacu dukunda cyane. Yabaye kandi umurwanashyaka, uharanira ubutabera na demokarasi muri Uganda. Azakumburwa cyane.”
Magingo aya ntiharamenyekana icyihishe inyuma y’urupfu rw’uriya mugore, gusa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda barasa n’abadashyira amakenga Leta y’iki gihugu.
Gen. Mugisha Muntu uyobora ishyaka ANT, yabwiye ChimpReports ko hari amakuru yamaze gukusanya atangaza kuri uyu wa kabiri.
Depite Robert Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, we abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook yasobanuye Allimadi nk’umwe mu bari barwanye urugamba rw’ukwishyira ukizana.
Yagize ati”Hari byinshi tuzamuvugaho mu minsi iri imbere, gusa muri make Barbara yari impirimbanyi y’ukwishyira ukizana y’ukuri n’umuvandimwe w’ukuri mu rugamba rw’ukwishyira ukizana na Demokarasi muri Uganda.”
Nyakwigendera Barbara Allimadi yabanye na Rtd Gen. Mugisha Muntu mu ihuriro riharanira impinduka za Demokarasi (FDC iyobowe na Besigye), bombi barivamo muri 2018 batangiza ishyaka ANT.
Yibukirwa cyane ku kuba muri 2012 yarigaragambirije kuri station ya Polisi i Kampala yagaragaje amabere ye, yamagana itabwa muri yombi n’urugomo byari byakorewe Ngrid Turinawe babanaga muri FDC.

4 Responses
Uganda: Umuyobozi mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yapfuye urw’amayobera
Uyu mudamu arambabaje.Niko muli politike bigenda.Nubwo ikiza bamwe,ihitana benshi cyangwa bagafungwa,iyo badahunze.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Ubwicanyi,Kubeshya,amacenga,amatiku,amanyanga, amacakubiri,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,kunyereza ibya Leta,Gutonesha bene wanyu,Ruswa,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom ComeQue ton royaume vienne). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Ndetse buzure n’abantu bapfuye barumviraga Imana nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.It is a matter of time

SEZIKEYE NAKUMVISE URI UMUHAMYA WA YEHOVA ,NDABAKUNDA ARIKO SIMERANYA NAMWE KU BINTU BIMWE NA BIMWE .POLITIQUE NI BYO KOKO IBAMO UDUKORYO TWINSHI ARIKO UMUTI SI UKUYIHUNZA KUKO WAYIKORA UTAYIKORA WAYIBAMO UTAYIBAMO INGARUKA ZAYO ZIKUGERAHO,ICYI AFURIKA N’ISI YOSE BIKENEYE NI POLITIQUE NZIZA YUBAKIYE K’UKURI NTA KINYOMA KUKO NTUZAMBWIRA NGO UZATURA MU GIHUGU KITAGIRA UBUYOBOZI, INGABO , IBIKORWAREMEZO,INKIKO ….