Sosiyete TotalEnergies yemeje kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 25 Ukwakira, isubukurwa ry’umushinga wayo wo gucukura gaz mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambike. N’ubwo mu majyaruguru y’igihugu hakomeje kuba impungenge z’ibitero by’abajihadiste, perezida w’iki gihugu arakora ibishoboka ngo imishinga yo gucukura gaz isubukurwe. Maputo kandi iherutse gusinyana amasezerano na Sosiyete ENI yo mu Butaliyani, kandi Perezida wa Mozambike ategerejwe ku cyicaro gikuru cy’ikindi gihangange, Exxon Mobil, muri Amerika, kugira ngo ateze imbere undi mushinga wa gatatu.
Umuyobozi mukuru wa Total Energies, Patrick Pouyanné, yari yabikomojeho mu mpera za Kamena, ariko ubu byashyizwe ku mugaragaro: Total Energies yatangarije kuri uyu wa Gatandatu Agence France Presse (AFP) ko igiye gusubukura umushinga munini wa gaz i Cabo Delgado, muri Mozambique.
Umushinga wo gucukura gaz izaba iri mu bwoko bwa Liquified Natural Gaz (LNG) w’iyi sosiyete y’igihangange y’Abafaransa, uravanaho itegeko rya “force majeure” ryatangajwe nyuma y’igitero kinini cy’abajihadiste cyagabwe mu mujyi wa Palma, cyahitanye abantu barenga 800 mu 2021 bituma ibikorwa bihagarikwa.
Umushinga wa gaz washowemo agera kuri miliyari 20 z’amadolari. TotalEnergies ubu itegereje uburenganzira bw’abayobozi ba Mozambique bivugwa ko nabyo bitazatinda kuko Perezida Daniel Chapo ubwe yari yasabye ko umushinga usubukurwa.
Perezida arashaka kubyutsa imishinga yo gucukura gaz
Umukuru w’igihugu ndetse agamije kubyutsa byimazeyo urwego rwa gaz. Mu ntangiriro z’uku kwezi, yasinyanye amasezerano n’igihangange mu bucuruzi n’ubucukuzi bwa peteroli na gaz cyo mu Butaliyani, ENI, yo gutangira ubucukuzi ahandi, Coral Sul, bitarenze mu 2028, ibizakuba kabiri umusaruro wa LNG.
Kuri uyu wa Gatandatu ushize, Perezida wa Mozambique yerekeje muri Amerika, aho biteganijwe ko azasura icyicaro gikuru cya Exxon Mobil. Iki kigo cy’Abanyamerika, ikindi gihangange mu bucukuzi bwa peteroli na gaz, yari ibaye ihugiye mu wundi mushinga, Rovuma LNG, ivuga ko itegereje icyemezo cya TotalEnergies mbere yo kwerekeza muri Mozambique.
Kugirango ibi byose bishoboke byagizwemo uruhare n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) zoherejwe muri Mozambique muri Nyakanga 2021 zifasha Igisirikare cya Mozambique kwirukana abajihadiste basaga nk’abigaruriye Intara ya Cabo Delgado irimo iyi mishinga minini ya gaz


