Ubujururire mu rubanza rw’Umunyarwanda, Fabien Neretse ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi rwashyizwe muri Gicurasi muri uyu mwaka.
Neretse yari yakatiwe n’urukiko rwo mu Bubiligi rwa Assize mu Kuboza gufungwa imyaka 25 ku bwo guhamwa n’ibyaha bya jenoside.
Yajuririye iki gihano, kuwa 29 Mata agaruka mu rukiko gusa umucamanza atangaza ko urubanza rw’uyu mugabo rwazakomeza kuwa 27 Gicurasi uyu mwaka nk’uko byatangajwe na Andre Martin Karongozi, umwavoka w’abarega.
Uyu yatangarije The New Times ko “Ubujurire bwa Neretse bwafashwe n’umucamanza mukuru nk’ubudafite ishingiro.”
Uburanira Neretse, Jean Flamme yasabye ” Iminsi 15 ngo basubize ubusabe bw’umucamanza.”
Neretse wari umwe mu bakomeye mu ishyaka rya MRND yahamwe n’ibyaha birimo ibya jenoside, intambara n’ibyibasira inyokomuntu.
Uyu mugabo w’imyaka 71 yahamwe no kwica Abatutsi mu Mujyi wa Kigali i Nyamirambo n’Umubiligi wari warashakanye n’Umututsi witwaga Bucyana Isaie. Uyu kandi ngo yagiye akoresha interahamwe aho yavukaga mu Mataba mu Karere ka Gakenke.


