Museveni, Kagame na Uhuru bumvikanye ku kibazo cy’abashoferi batwara amakamyo

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Paul Kagame w’u Rwanda na Uhuru Kenyatta wa Kenya, bumvikanye ko bagomba gushakira umuti ikibazo cy’abashoferi batwara amakamyo yo mu karere bakomeje kuba nyirabayazana yo gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19.

Abashoferi batwara amakamyo biganjemo abo mu gihugu cya Tanzania, bakomeje gutungwa agatoki bashinjwa gukwirakwiza Covid-19 mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, bijyanye n’uko Tanzania nta ngamba zihariye yafashe zo kwirinda ikwirakwira rya kiriya cyorezo.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda n’ubwo nta mubare w’abashoferi banduye Covid-19 iratangaza, igaragaza ko ubwiyongere bw’abanduye iki cyorezo mu Rwanda bukomeje kuzamuka bigizwemo uruhare n’abashoferi batwara amakamyo cyo kimwe n’ababunganira.

U Rwanda si rwo rwonyine ruhangayikishijwe n’iki kibazo, kuko n’ibihugu bya Uganda na Kenya bimaze igihe bigerageza gushaka uko bwacyigobotora. Nka Uganda irabarura abashoferi 23 batwara amakamyo banduye Covid-19 babarizwa ku butaka bwayo.

Perezida Museveni abinyujije kuri Twitter ye, yavuze ko we na Perezida Kagame cyo kimwe na Kenyatta bashobora kugira gahunda imwe mu kuvugutira umuti iki kibazo, nyuma y’ikiganiro bagiranye kuri terefoni.

Yagize ati”Nagiranye ikiganiro kirekire cyane na Nyakubahwa Uhuru Kenyatta na Nyakubahwa Paul Kagame ku byerekeye abashoferi b’amakamyo. Naganiriye kandi na Nyakubahwa ku ngingo itandukanye n’iyo. Icyakora, Perezida Kenyatta na Perezida Kagame bemeje ko dushobora kugira gahunda imwe ku bashoferi b’amakamyo.”

U Rwanda, Uganda na Kenya biyemeje kuvugutira umuti ikibazo cy’abashoferi batwara amakamyo n’abunganizi babo giteje EAC inkeke, mu gihe abagizi uyu muryango bashinjanya kudafatanya kurwana urugamba rwo kurwanya Coronavirus.

Nko ku wa 15 Mata hari hateganyijwe inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yagombaga kwiga kuri Covid-19, gusa iza gusubikwa ku mpamvu ya kimwe mu bihugu binyamuryango cyavuze ko kitakibonetse inama ibura amasaha make ngo itangire.

Imibare igaragaza ko mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba habarurwamo abarwayi ba Covid-19 1,213 barimo 30 bamaze kwicwa na yo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *