Umugabo witwa Ndagijimana Innocent w’imyaka 42 yafashwe akekwaho gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 25 utuye mu Mudugudu wa Nkama, Akagari ka Kabirizi, Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu. Umwe mu baturage babonye itabwa muri yombi rya Ndagijimana yatangarije Bwiza.com ko ” Yabonye Ndagijimana n’uwo bikekwa ko yafashe ku ngufu bajyanwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rugerero kugira ngo iki kibazo gikurikiranwe.” Bwiza.com yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Faustin Nkurunziza yemeza iby’aya makuru. Gitifu Nkurunziza ati “Ayo makuru ni yo gusa nta byinshi biramenyekanaho kuko biracyakorwaho iperereza. Byameneyekanye biturutse ku rwego rw’isibo. Ubu nakubwira ko ikibazo cyashyikirijwe RIB, ni yo iri kubikurikirana ngo hamenyekane ukuri kuri iki kibazo.” Uyu muyobozi avuga ko ubusanzwe nta kibazo gisa n’iki mu Murenge wa Rugerero gisanzwe kiharangwa. Yibukije abaturage kubahiriza amategeko, bakita ku ndangagaciro na kirazira za kinyarwanda. Avuga ko muri uyu murenge hakozwe ubugenzacyaha kandi ko hitezwe ubutabera ku kibazo cya Ndaijimana.



2 Responses
Rubavu/Rugerero: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gufata ku ngufu umukobwa
Ubwo se umugore we aravuga ngo iki bahungu mwe!
Rubavu/Rugerero: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gufata ku ngufu umukobwa
Ubwo se umugore we aravuga ngo iki bahungu mwe!