Bamwe mu baturage bo mu Mududgudu wa Gikombe, Akagari ka Sovu mu Murenge wa Huye bakoze imyigaragambyo bamagana kuba bamaze amezi agera ku icyenda badahabwa ingurane y’ibyangijwe hubakwa ikigega cy’amazi. Bamwe mu baganiriye na Bwiza.com batangaza ko batandatu muri bo bishyuwe, hagasigara barindwi ndetse ngo ubuyobozi bwa WASAC bwubakishije ikigega ntibwababwiye impamvu bo batishyuwe nk’abandi baturage bafite ibyabo byangirijwe. Umwe muri aba baturage avuga ko yabariwe agaciro k’imitungo ye yangirijwe mu kwezi kwa Nyakanga 2019 ariko kugeza ubu ntarabona ingurane. Avuga ko ibi byagize ingaruka ku mibereho y’umuryango we. Bwiza.com yamusanze ku gisa na bariyeri bari bakoze ahakorerwa imirimo y’ubwubatsi bw’ikigega. Uyu mugabo ati “ WASAC yaraje iratubarira, buri wese bamwereka aye mu kwa karindwi umwaka ushize. Amezi atatu yarashize, atandatu arashira, kugeza na n’uyu munsi nta ngurane y’ibyangijwe turahabwa, kugeza ubu nta n’igiceri cy’icumi 10 baradutangariza.” Uyu muturage afite icyo asaba nyuma Ati “ Njyewe rero icyo nsaba ni uko baduha amafaranga yacu. Bayaduhe kuko nta kindi kibazo dufite. Baratubariye, buri wese azi amafaranga agomba guhabwa ariko kuyarekura ni ikibazo.” Abaturage ntibazi impamvu batishyuwe Uyu akomeza avuga ko atazi icyagendewho ngo bo batishyurwa. Ati ” Ntabwo tuzi icyo bagendeyeho bishyura. Twe tutarishyurwa nta makuru dufite.” Ku kijanye no kwigaragambya ati ” Uyu munsi twari tuzi ko bari buze kumena beto, baramutse bamennye beto bataduhaye amafaranga yacu n’inzara turaza dushyiraho iyi bariyeri. Twahagaritse abantu, imodoka ni eshatu twahagaritse kugira ngo badakora. Dushaka ko baduha amafaranga yacu, imirimo yabo igakomeza kuko natwe ibi bikorwa by’amajyambere turabyifuza.” Mugenzi we ati ” Bari batubeshye ko tuzayabona mu minsi mikuru ya noheli, mu kwa mbere bati tuzayabona, kugeza ubu. Umugore wo muri WASSAC witwa Noella n’iyo tumuhamagaye ntiyitaba.” Impamvu yo gushyiraho bariyeri Undi muturage avuga ko ikibazo kiri ku kuba hari abishyuwe abandi bagasigara. Uyu mukecuru ati ” Turagira ngo uwishyuye abandi atubwire inzira banyuzemo bakishyurwa twe tugasigara. Iyo twese tuza kuba tutarishyuwe, nta kibazo twari kuba dufite. Kuki bishyuye bamwe abandi bakadusiga? Ni yo mpamvu twashyizeho bariyeri, aho bishyuye nibajye kuhakorera n’ikigega bagiterure bakijyaneyo.” Akomeza agira ati ” Abandi bahinze ibishyimbo, uwasigaranye insina ze ubu ntaca igitoki, izanjye ntibazitemye, imyaka yari irimo ntibayangirije.” Bagaruka ku kuba hari umukecuru ari na we ikigega cyubatse mu isambu ye, inzu ngo yenda kumugwaho, ngo atunzwe n’abaturanyi. Ni twe twashyizeho iyi bariyeri kubera agahinda n’inzara.” Undi uvuga ko agaburira abantu umunani ati ” Twasabye ko twishyurwa batubwira ko tuzishyurwa kuwa 30 z’ukwa 12, kugeza ubu ntayo turahabwa. Aho nakoreraga niho bubatse ikigega. Nifuza ko banyishyura ngashaka aho nahinga. Sinanga ibikorwa by’amajyambere ariko banyishyuye nabona uko ntunga bantu umunani. Turarengana. Iyi bariyeri twayishyizeho ku bwo kurambirwa kubeshywa. No mu kwezi kwa 11 twakoze ibi ngibi WASAC iraza, badusaba kwihangana tukazishyurwa mu kwa 12, turatuza none reba aho bigeze.” Aba baturage bavuga ko bakomeje gufashwa n’abaturanyi, ndetse ko agahinda n’inzara ari byo byatumye bashyiraho bariyeri. Bigaragara ko imirimo yahagaze kubera imyigaragambyo y’aba baturage. Bwiza.com yavuganye n’Umuyobozi wa WASAC mu Karere ka Huye, Vedaste Kanamugire avuga ko iki kibazo atakizi. Ati ” Ntabwo nari mbizi. Ngiye kubaza ushinzwe kubikurikirana menye uko bimeze. Hari umukozi wa WASAC ushinzwe kubikurikirana.” Bwiza.com yifashishije nimero Kanamugire yayihaye avuga ko ari iy’uwitwa Theonetse akaba ashinzwe gukurikirana iyubakwa ry’ikigega i Sovu, nimero ntiyacamo. Turaza gukomeza kuyihamagaea kugira ngo tumenye iby’aya makuru kurshaho. Abaturage hirya no hino mu gihugu bumvikana mu bitangazamakuru bijujutira kudahabwa ingurane y’ibyabo byangijwe hakorwa ibikorwa rusange. Ni ibibazo bigenda bigaruka buri gihe, gusa bikagaragara ko bisiga abaturage mu marira. Karongi: WASAC iravugwaho kugonganisha akarere, abaturage n’Abafatanyabikorwa Amafoto: Biregeya Justin

Bashyizeho bariyeri ngo imodoka zidatambuka

Abaturage bari mu gikorwa cyo kubuza imodoka kwinjira ngo bagaragaze akarengane bagiriwe

Abaturage bahisemo gushyiraho bariyeri

Umuturage ntazi impamvu abandi bishyuwe we agasigara
Rusizi: Imashini zihinga zatwaye akayabo Leta , zimaze imyaka 9 zangirikira muri parikingi ku murengehttps://bwiza.com/?Rusizi-Imashini-zihinga-zatwaye-akayabo-Leta-zimaze-imyaka-9-zangirikira-muri
Ikigega cyubatse mu masambu y’abatarishyurwa



2 Responses
Huye: Abaturage bakoze imyigaragambyo nyuma y’amezi icyenda WASAC itarabishyura ingurane y’ibyabo
bagombakwishyurwa kukonamasambuyabo bajye bategurimishinga bafiti nkengoyimar ihagije murakoze
Huye: Abaturage bakoze imyigaragambyo nyuma y’amezi icyenda WASAC itarabishyura ingurane y’ibyabo
bagombakwishyurwa kukonamasambuyabo bajye bategurimishinga bafiti nkengoyimar ihagije murakoze