Abantu babiri bishwe barashwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, undi aracika ubwo bari bageze mu Mudugudu wa Nyakabanda, mu Kagari ka Rwangara mu Murenge wa Cyanzarwe bikoreye imifuka y’urumogi. Umwe mu baturage utashatse gutangaza imyirondoro ye yatangarije Bwiza.com ko ibi byabaye mu ijoro ryakeye mu kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira demukarasi ya congo. Uyu muturage ati ” Abo bantu babiri bikoreye imifuka yuzuyemo urumogi rupima hagati y’ibiro 80-100. Abarashwe ni umugabo witwa Ntagisa Mussa uri mu kigero cy’imyaka 38, umugore bari kumwe ntaramenyekana. Bari batatu undi yirutse ata umutwaro, bari bafite urumogi baruvanye muri congo baciye inzira zitemewe mu kibaya.” Uyu muturage yakomeje abwira bwiza.com ko ” Ubu imirambo iracyari aho barasiwe. Bwiza.com yavuganye n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Karekezi avuga ko ataramenya iby’aya makuru, ariko ko agiye kubikurikirana akamenya ibyo ari byo. Ati ” Reka mbanze nkurikirane.” Bwiza.com kandi yagerageje kuvugana n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt. Col. Innocent Munyengango cyane ko urwego avugira ari rwo rurinda mu bice by’umupaka ntibyadukundira. Ubutumwa bugufi twamwoherereje ntiyari yakabusubije ubwo iyi nkuru yasohokaga. Tukaza gutangaza ibyo ari butubwire kuri iri raswa. Iyi nkuru iracyakurikiranwa…


