Imibare ya Covid-19 mu Rwanda:Handuye abantu 2, hakira abandi 3

img-20200508-wa0176.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 08 Gicuransi 2020 yatangaje ko mu bipimo 1,353 byafashwe abantu 2 ari bo basanzwemo virusi ya covid-19 bituma umubare w’abamaze kwandura mu gihugu uba 273, abakize ni 3 naho abakirwaye ni 137.Muri rusange ibipimo bimaze gufatwa ni 40,187

Umuyobozi muri FERWAFA yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya ‘Miss’

Habimana Hussein usanzwe ari Diregiteri tekinike mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ari mu maboko y’ubutabera aho akurikiranyweho icyaha cyo kuba yarasambanyije ku gahato umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020. Uyu muyobozi ashinjwa kuba yarashutse uyu mukobwa wari muri Miss Rwanda 2020 bitabaye ngombwa ko atangarizwa amazina, akamwizeza ko azamufasha […]

Nyagatare: Umugabo arataka akarengane yakorewe na Gitifu wamufungiye umugore

Umugabo witwa Telesphore Nshimiyimana utuye mu Mudugudu w’Agasasa, Akagari ka Bayigaburire mu Murenge wa Katabagemu avuga ko yakorewe akarengane n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, Daniel Ntwali wamufungiye akabari ndetse agafungira umugore we, Odette Murekatete mu biro by’akagari. Uyu muturage w’imyaka 30 yatangarije Bwiza.com ko icyo yita akarengane ari uko mu Mudugudu akoreramo utubari twose dukora ariko ake […]

Omar al Bashir wahoze ari perezida wa Sudani agiye kwamburwa imitungo ye

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya ruswa muri Sudani, cyatangaje ko kigiye kwambura abo mu muryango w’uwahoze ari umukuru w’igihugu Omar al-Bashir imitungo bikwijeho binyuranyije n’amategeko. Nkuko ijywi ry’Amerika ribitangaza iki kigo mu Cyongereza cyitwa “Empowerment Removal Committee.” Kivuga ko cyakoze ankete zirambuye, kiza gusanga muramu wa Bashir, bishywa be, n’umwe mu byegera bye bikomeye bya hafi […]

Musanze: Abantu 9 muri 25 bakekwaho gutaburura imbogo bakayirya batawe muri yombi

Imbogo yarashyinguwe ngo idahumanya abayirya

Abantu 9 batuye mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze bakekwaho gutaburura bakabaga imbogo yahambwe nyuma yo gutembanwa n’umugezi wa Susa batawe muri yombi kuri uyu wa 8 Gicurasi 2020, abandi 16 baracyashakishwa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabazungu muri uyu Murenge, Rutagambwa Emmanuel yatangarije bwiza.com ko iyi mbogo yatembanwe na […]

Inkuru y’ubuzima bubabaje bwa se wa Cristiano Ronaldo

Izina Cristiano Ronaldo rizwi cyane mu mupira w’amaguru, ku buryo abenshi badatinya kumugira umwe mu bakinnyi b’ibihe byose bawukinnye, nyuma y’urugendo rukomeye yatangiriye muri Sporting club de Lisbonne, akarukomereza muri Manchester United, Real Madrid na Juventus kuri ubu akinira. Ukwamamara kwa Cristiano Ronaldo ni kimwe, gusa iyo bigeze ku buzima bubi yabayemo akiri muto bitewe […]

Urugamba rwa Bulge rwazanye amayeri yo kwivanga mu mirongo y’umwanzi

battle-of-the-bulge-gettyimages-1140427866.jpg

Urugamba rwa cya Bulge cyangwa Ardennes Counteroffensive, ni kimwe mu cyagaragaje ko hashobora kuba amayeri yo kwivanga n’uruhande ruhanganye n’urundi hagamije kwiyoberanya ngo insinzi iherere ku ruhande rumwe. Ni urugamba rwabaye kuva kuwa 16 Ukuboza 1944 kugeza kuwa 25 Mutarama 1945 mu gihe cy’intambara ya Kabiri y’Isi. Rwari rwahuje Abadage n’ingabo z’abishyize hamwe, basakiranira mu […]

Kwibuka26 : Abarezi birengagije amahame y’abashinze SOS bica Imfubyi zo muri SOS Gikongoro

Ubugome ndengakamere bwakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bwarenze uruvugiro, bigera aho abitwaga abarezi barenga ku mahame shingiro y’abashinze umuryango SOS bica abana b’impfubyi bo muri SOS Gikongoro. Ubwicanyi bwakorewe izo mfubyi bwabaye ku wa 07 Gicurasi mu 1994, bukozwe n’interahamwe ariko bigizwemo uruhare na Nyombayire Venuste wayoboraga ikigo cya SOS Gikongoro zabagamo na KABARERE Venantie […]

Ibyo wamenya ku ijoro ry’ubugabe(Layilat Al Qadr) ryamanutsemo Qoro’an

Mu myemerere ya Kislam, ijoro ryubahitse kandi rihambaye kurusha ayandi ni ‘Ijoro ry’Ubugabe’ ari ryo Laylat al Qadr mu rurimi rw’Icyarabu. Ubuhambare bw’iri joro ahanini buterwa no kuba ari ryo ryamanuwemo igitabo gitagatifu cya Qoro’an bwa mbere gihishuriwe intumwa Muhamad [Imana imuhe amahoro n’imigisha]. Iri joro riboneka mu minsi 10 ya nyuma y’ukwezi kwa Ramadhan […]

Musanze: Abaturage basizwe iheruheru n’ibiza (Amafoto)

whatsapp_image_2020-05-08_at_09.57.13.jpg

Amaganya n’agahinda ni byinshi ku batuye imirenge itandukanye y’akarere ka Musanze, nyuma y’uko ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira ku wa kane ikabasiga iheruheru. Abaganiriye n’umunyamakuru wa Bwiza bagaragaje impungenge z’uko inzara ishobora kuzabica mu minsi iri imbere, bijyanye n’uko imyaka yabo yangijwe n’inkangu. Nko mu mirenge ya Remera […]

Rubavu: Inzego z’umutekano zishe zirashe abantu babiri bikoreye urumogi undi aracika

Abantu babiri bishwe barashwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, undi aracika ubwo bari bageze mu Mudugudu wa Nyakabanda, mu Kagari ka Rwangara mu Murenge wa Cyanzarwe bikoreye imifuka y’urumogi. Umwe mu baturage utashatse gutangaza imyirondoro ye yatangarije Bwiza.com ko ibi byabaye mu ijoro ryakeye mu kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira demukarasi ya congo. Uyu […]

Amerika ntizashyira mu gisirikare abakize Coronavirus

exmcgs1uyaagbp7.jpg

Minisiteri y’Ingabo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Pentagon) ntizakira abajya mu gisirikare bigeze kurwara COVID-19 bakaza kuyikira nk’uko ibitangazamakuru bikomeje kubigarukaho. Itangazo rito ryasohowe n’urwego rushinzwe ibyo kwinjiza abaturage mu gisirikare, ayo makuru yakwirakwiye ku rubuga rwa Twitter avuga ko “ Uwaba yarapimwe na labolatwali cyangwa ivuriro ariko bikagaragara ko yanduye COVID-19 ntabwo yemerewe.” […]

Covid-19 n’ibiza; ihurizo rikomereye Leta y’u Rwanda

Mu gihe u Rwanda n’Isi bakomeje guhangayikishwa n’icyorezo cya Covid-19, Leta y’u Rwanda yakiriye undi muzigo w’ibiza na wo igomba kwikorera ifasha abaturage bayo guhangana n’ingaruka zabyo. Ni nyuma y’uko hirya no hino mu gihugu hari hamaze iminsi humvikana ibiza, byaje guhindura isura mu ijoro ry’itariki ya 5 rishyira iya 6 Gicurasi 2020. Imibare ya […]

Rutahizamu wa Tottenham Hotspur amaze iminsi mu myitozo ya gisirikare-amafoto

28075978-8293173-image-a-65_1588776378576_1588921128055.jpg

Umunya-Koreya y’Epfo ukinira ikipe y’umupira w’amaguru mu Bwongereza ya Tottenham Hotspur ku mwanya wa rutahizamu, Heung-min Son amaze iminsi mu myitozo ya gisirikare mu gihe Shampiyona zahagaze kubera icyorezo cya Covid-19. Daily Mail dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mukinnyi yagiye muri iy myitozo azamaramo ibyumweru bitatu, akaba amaze iminsi ari kumwe n’abandi biga kurasa […]

COVID19: Destiny Art Media yashyize igorora abakiriya ibasanga aho batuye cyangwa bakorera

backliit_mugs_and_stamp.jpg

Destiny Art Media ni kompanyi izwiho ubuhanga no kugira ibikoresho bigezweho mu gukora impano no kwandika ku bintu binyuranye hano mu Rwanda. Izwiho gukora imitako mu buryo bugezweho bwo kwandika ikoze mu rubaho , mu rwego rwo gufasha abakiriya bayo n’abayigana, serivise nziza kandi zijyanye n’igihe yashyizeho uburyo bwo kubashyira mu ngo aho batuye hagamijwe […]

Uko umuyobozi mwiza akwiriye gucunga abo ashinzwe

Niba hari ikibazo gikunze kutavugwaho rumwe mu micungire y’abakozi ni imyitwarire yabo n’iy’umuyobozi wabo. Impaka zikunzwe kugibwa buri ruhande rukurura rwishyira maze rukabura gica, amaherezo abakozi akaba aribo babigenderamo rimwe na rimwe bakirukanwa, bakagabanywa mu gihe habaye amavugurura cyangwa ubwabo bagasezera ku mirimo. Mu mateka y’umurimo uko kutabona ibintu kimwe hagati y’abakoresha n’abakozi byahozeho. Ibi […]

Nyaruguru: Abakora umuhanda bafite impungenge ko bashobora kudasubira mu kazi

Abakozi basaga 700 bakorera Kampani y’Abashinwa “Sino Hydro”, ikora umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Ngoma bavuga ko bari mu gihirahiro cyo kutamenya niba bazasubira mu kazi n’igihe bazagasubiraho. Ni nyuma y’uko Leta y’u Rwanda isubukuye imirimo imwe n’imwe nk’iy’ubwubatsi yari yarahagaritswe kubera gukumira Covid-19. Kubera ko nta makuru y’impamo bafite, abakozi bavuga ibitandukanye. Bamwe ngo Abashinwa bagiye […]

One dead, 11 injured in Kigali grenade explosion

Rwanda National Police (RNP) has said that one person was killed by a grenade explosion in Ndera sector of Gasabo District in Kigali and other 11 people were left injured on Thursday, May 07. The victim, according to RNP, was a 25-year-old man identified as Jean-Paul Tunezerwe who was a resident of Ndera and a […]

Abamaze kumenyekana bishwe n’imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatatu ni 72

Inkangu yagwiriye abantu 8 mu Murenge wa Rusasa

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA imaze gutangaza kuri uyu wa 8 Gicurasi 2020, ko inkangu n’imyuzure byatewe n’imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira uwa Kane byatwaye ubuzima bw’abantu 72. MINEMA ivuga ko inkangu n”imyuzure byatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa, yatumye ubutaka bworoha. Abantu bose barasabwa gukomeza kwitwararika no kwirinda ibyabateza ibiza, […]