Kwibuka26 : Abarezi birengagije amahame y’abashinze SOS bica Imfubyi zo muri SOS Gikongoro

Sangiza iyi nkuru

Ubugome ndengakamere bwakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bwarenze uruvugiro, bigera aho abitwaga abarezi barenga ku mahame shingiro y’abashinze umuryango SOS bica abana b’impfubyi bo muri SOS Gikongoro.

Ubwicanyi bwakorewe izo mfubyi bwabaye ku wa 07 Gicurasi mu 1994, bukozwe n’interahamwe ariko bigizwemo uruhare na Nyombayire Venuste wayoboraga ikigo cya SOS Gikongoro zabagamo na KABARERE Venantie wari umwarimu w’abo bana.

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), ivuga ko mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira uwa 8 gicurasi 1994, abana b’impfubyi b’Abatutsi batoranyijwe bakicwa, bigizwemo uruhare na Nyombayire wari warigize umuyobozi wa SOS Gikongoro nyuma yo komonganisha Marc YIRIRWAHANDI wari umuyobozi wayo.

Icyo gihe Nyombayire ngo yafunguye icyumba abana bari bateranyirijwemo, interahamwe zihita zica icumi muri bo. Hishwe kandi abana bagera kuri batandatu bari bazanwe muri SOS ya Gikongoro baraturutse i Kigali muri SOS ya Kacyiru bahungishijwe imirwano.

Abana bishwe ni abari baratoranyijwe na NYOMBAYIRE ku wa 06 Gicurasi, bikagaragaza umugambi wari uhari wo kuzabica igihe kigeze.

Uretse kwica abo bana, kuri uwo mugoroba wo ku itariki 7 Gicurasi 1994, NYOMBAYIRE yatoranyije muri izo mpfubyi umwana w’umukobwa wari mu kigero cy’imyaka 12 amuha interahamwe yitwaga RUZINDANA mu rwego rwo kumushimira ko bamaze kwica abo bana, amuha uburenganzira bwo kusambanya ku gahato ijoro ryose mbere yo kumwica ku munsi ukurikira.

iryo joro kandi abicanyi bamaze kwica abana bishe n’abakozi b’Abatutsi ba SOS Gikongoro bahereye ku bari bakoze nijoro. Abishwe barimo n’umuzamu witwa NYIRIMIRERA, banatera urugo rwe bica umugore we n’abana be bane; banica umukozi wakoraga mu busitani witwa NTAGANDA Petero.

CNLG : “Jenoside yakorewe Abatutsi ifite umwihariko ukomeye ugaragarira mu bikorwa by’ubwicanyi bwakorewe abana n’abagore. Ni ikimenyetso cy’umugambi wa Jenoside wo kurimbura Abatutsi.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *