Habimana Hussein usanzwe ari Diregiteri tekinike mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ari mu maboko y’ubutabera aho akurikiranyweho icyaha cyo kuba yarasambanyije ku gahato umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020. Uyu muyobozi ashinjwa kuba yarashutse uyu mukobwa wari muri Miss Rwanda 2020 bitabaye ngombwa ko atangarizwa amazina, akamwizeza ko azamufasha kwegukana ikamba ndetse akajya amusaba ko bahura kenshi bikarangira anamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato yarangiza agahita amuta. Umuvugizi w’Urwwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza yemeje aya makuru ndetse avuga ko dosiye ya Habimana Hussein yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha. Habimana yari aherutse gushakana na Shimwa Guelda wabaye Miss Heritage muri 2017, ubukwe bwabaye mu Kuboza 2019. Amakuru aravuga ko uyu muyobozi amaze ukwezi atawe muri yombi, icyaha akurikiranyweho gihanwa n’ingingo y’196 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha, iri tegeko rikaba rivuga ko mu gihe Hamimana yahamwa n’iki cyaha yahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi.



2 Responses
Umuyobozi muri FERWAFA yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya ‘Miss’
muhindure inyito yinkuru mwanditseho umuyobozi muri ferwafa abantu bahita biyumvishako ari president wa ferwafa murakoze
Umuyobozi muri FERWAFA yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya ‘Miss’
muhindure inyito yinkuru mwanditseho umuyobozi muri ferwafa abantu bahita biyumvishako ari president wa ferwafa murakoze