Izina Cristiano Ronaldo rizwi cyane mu mupira w’amaguru, ku buryo abenshi badatinya kumugira umwe mu bakinnyi b’ibihe byose bawukinnye, nyuma y’urugendo rukomeye yatangiriye muri Sporting club de Lisbonne, akarukomereza muri Manchester United, Real Madrid na Juventus kuri ubu akinira.
Ukwamamara kwa Cristiano Ronaldo ni kimwe, gusa iyo bigeze ku buzima bubi yabayemo akiri muto bitewe na se umubyara wari umusinzi ruharwa biba ikindi. Se umubyara JosĂ© Dinis Aveiro, yapfuye muri 2005 ubwo Cristiano yari afite imyaka 20 y’amavuko, icyo gihe akaba yari amaze imyaka ibiri muri Manchester United.
Cristiano Ronaldo ababazwa cyane no kuba se yari umubyeyi udashobora gutunga umuryango we, ibyatumye asuka amarira ubwo yamubazwagaho n’umunyamakuru Piers Morgan wa ITV.
Icyo gihe yasubije agira ati ” Sinzi papa wanjye 100%. Yari umuntu w’umusinzi. Sinigeze muvugisha ngo tugirane ikiganiro gisanzwe. Byari bikomeye.”
Se wa Cristiano nk’umusirikare muri Afurika
JosĂ© Dinis Aveiro witabye Imana mbere y’uko umuhungu we aba icyatwa muri ruhago, yagowe cyane n’ubuzima bituma yinjira mu gisirikare, aho yarwaniye Portugal mu ntambara yari igamije kurwanya ubwigenge bwa Angola.
Ni intambara we na bagenzi be batsinzwe, iba intandaro yo kugira ngo bahure n’ibibazo byatumye basa n’abangirika mu mutwe. Ubuzima n’imibereho byo muri Angola ni byo bisa n’ibyabangije cyane.
Nk’igihe bari muri Angola nk’uko The Sun yigeze kubyandika, abasirikare benshi bazonzwe na malaria, umusonga, guhinda umushyitsi n’umuriro ku buryo bamaze igihe kirekire muri ubwo buzima.
Icyo gihe bari batunzwe n’inzoga yo muri Angola yitwa Cuca, bijyanye n’uko amazi yo mu mugezi w’agace babagamo yari mabi, kandi ashyushye ku buryo atashoboraga kubamara icyaka.
Ubwo buzima bwahinduye cyane Aveiro, asubira mu gihugu cye yarangitse nyuma yo kuva ku itabaro. Se wa Cristiano yabaye muri Afurika amezi 13, arwana muri Angola no muri Mozambique mbere yo gutaha muri Portugal.
Nyuma yo kuva muri Afurika
Kubera ko muri icyo gihe Portugal yari yaratakaje amafaranga menshi mu ntambara, igisirikare cyayo cyahuye n’ibibazo by’amikoro bituma abarimo na se wa Ronaldo bakivamo nta mperekeza bahawe.
Jose Manuel Coelho wari incuti ya se wa Cristiano Ronaldo akaba n’umudemobe mugenzi we, yigeze kubwira ESPN ko kuba nta kazi basanze mu gihugu ari byo byatumye Aveiro ahinduka imbata y’ubusinzi.
Yagize ati” Twaratereranwe. Abahoze mu ntambara nta mafaranga cyangwa akazi bari bafite. Iyo mbonye Ronaldo, nibuka se, yari afite ibibazo kandi nta byo kurya afite, bituma yiyegurira ubusinzi. Incuti ze ni zo zamuguriraga inzoga, we nta faranga yari afite.”
Ubuzima muri Portugal
Nyuma yo gusubira i Madeira avuye muri Afurika, Aveiro yabaye umukozi wo muri Jardin, nyuma aba umubitsi w’ibikoresho mu kipe ya Andorinha umuhungu we yakiniraga icyo gihe.
Yari ashinzwe gutunganya urwambariro kandi akamenya niba ibikoresho by’abakinnyi byose bifuze.
Ni akazi yabonye kubera ko Cristiano yakiniraga iyo kipe, gusa bagenzi ba Ronaldo bamutukiraga kuba se akora akazi gasuzuguritse nkako.
Iyo amasaha yabaga yivuye Averiro yakundaga kuba ari mu kabari afata kamwe.
Iherezo n’isezerano rya Cristiano
Nyuma yimyaka myinshi y’ubusinzi bukabije n’urugomo, umubiri wa Aveiro wangijwe n’inzoga bituma ucika intege. Muri Nzeri 2005, ni bwo yapfiriye i Londres azize indwara y’umwijima. Yari afite myaka 51.
Ronaldo yari yagerageje byose kugirango se abeho, ariko amafaranga yamushoyeho ntacyo yatanze.
Ubwo se umubyara yapfaga, Cristiano wari umuri iruhande yamuhaye isezerano ry’uko agiye kuba umukinnyi ukomeye. Uyu mugabo kuri ubu ukinira Juventus ntabwo yigeze yirengagiza isezerano yahaye se, ryamufashije gutwara Ballon d’Or eshanu.
Ikibabaje ni uko nyakwigendera atigeze abona ibyo umuhungu we yagezeho nyuma y’urupfu rwe.

2 Responses
Inkuru y’ubuzima bubabaje bwa se wa Cristiano Ronaldo
Nubwo yari umusinzi,ntabwo bisobanura ko kunywa INZOGA ari icyaha nkuko bamwe bavuga.Dore uko Imana ibona kunywa inzoga:Nkuko bible ibyerekana,Imana yemera ko ubishatse yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2,umurongo wa 3;Timotewo wa mbere 3,umurongo wa 8 na 1 Timote 5,umurongo wa 23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14,umurongo wa 26 na Yesaya 25,umurongo wa 6.Abantu benshi bumviraga Imana,banywaga inzoga,urugero ni Yakobo.Soma Intangiriro 27:25.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21,umurongo wa 34.Muli Abefeso 5,umurongo wa 18,Imana itubuza gusinda.Muli 1 Yohana 4:1,Imana idusaba “gushishoza” aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira byose.Ikibabaje nuko abanyamadini benshi cyane banywera inzoga mu ngo zabo,bihishe.This is Hypocrisy kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.