Abakozi basaga 700 bakorera Kampani y’Abashinwa “Sino Hydro”, ikora umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Ngoma bavuga ko bari mu gihirahiro cyo kutamenya niba bazasubira mu kazi n’igihe bazagasubiraho. Ni nyuma y’uko Leta y’u Rwanda isubukuye imirimo imwe n’imwe nk’iy’ubwubatsi yari yarahagaritswe kubera gukumira Covid-19.
Kubera ko nta makuru y’impamo bafite, abakozi bavuga ibitandukanye. Bamwe ngo Abashinwa bagiye kwitahira iwabo; abandi ngo bategereje impeshyi; abandi ngo bazongera gukora ari uko nta murwayi wa coronavirus n’umwe ubarizwa mu Rwanda n’ibindi.
Abavuga ibyo ni abashoferi n’abakanishi b’iyo Kampani basaga 40 abenshi ubu bacumbitse mu mirenge ya Rusenge na Kibeho. Izo mpungenge zifitwe kandi n’abandi bakozi bacumbitse mu murenge wa Karama mu karere ka Huye, biganjemo aba nyakabyizi. Ngo iyo bavugishije umukozi ubahagarariye ababwira ko nawe atabizi.
Nta n’umwe ushaka ko izina rye rimenyekana ngo Abashinwa bamumenye bamwirukana. Bwiza.com yavuganye n’uwo bavuga ko abahagarariye, avuga ko we ari umusemuzi. Amaze gusaba ko amazina ye atatangazwa yagize ati“Abashinwa bambwiye ko akazi kari hafi gutangira, ko umukozi bakeneye bazamuhamagara kuri telefone ye. Nta munsi bambwiye. “
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, na we avuga ko nta makuru afite y’igihe ibikorwa byo gukora umuhanda bizasubukurirwa. Yasabye abo bakozi kubaza umukoresha wabo. Mu butumwa bugufi (sms yagize ati “No idea (nta kintu mbiziho). Abo bakozi babaze uwabahaye akazi.”
Abenshi muri abo bakozi bakomoka mu ntara zitandukanye. Nyuma yo kubona akazi, bari bazanye n’imiryango yabo. .


