battle-of-the-bulge-gettyimages-1140427866.jpg

Urugamba rwa Bulge rwazanye amayeri yo kwivanga mu mirongo y’umwanzi

Sangiza iyi nkuru

Urugamba rwa cya Bulge cyangwa Ardennes Counteroffensive, ni kimwe mu cyagaragaje ko hashobora kuba amayeri yo kwivanga n’uruhande ruhanganye n’urundi hagamije kwiyoberanya ngo insinzi iherere ku ruhande rumwe.

Ni urugamba rwabaye kuva kuwa 16 Ukuboza 1944 kugeza kuwa 25 Mutarama 1945 mu gihe cy’intambara ya Kabiri y’Isi. Rwari rwahuje Abadage n’ingabo z’abishyize hamwe, basakiranira mu mashyamba ya Ardennes mu gace ka Wallonia, mu burasirazuba bw’Ububiligi.

Ingabo z’Abadage zashakaga kubuza abishyize hamwe (Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa, Canada n’Ububiligi) ngo badakoresha icyambu cya Antwerp, bagamije gusenya imirongo y’ingabo yabo.

Kugira ngo bagere kuri ibi, bayobowe na kabuhariwe mu kugaba ibitero, Lt.Col. Sarkozeny. Yahimbye amayeri yo kwambara toni, imico, ururimi n’ibikoresho bimwe bisa n’iby’ingabo zishyize hamwe zari zihanganye n’Abadage. N’ubwo icyari kigamije; kwigarurira ikiraro cya Meuse kitagezweho, ariko byafashije Abadage kwivanga n’ingabo z’Abongereza n’Abanyamerika, ibintu byateye urujijo n’akaduruvayo ku ruhande rw’ingabo zishyize hamwe.

Aba bari mu bagendaga bakwirakwiza amakuru ko Ubudage burigutegura gutera Umujyi wa Paris ndetse no gufata rwa mikono Gen. Eisenhower. Ibi byatumye uyu mujenerali yizihiza Noheli y’umwaka 1944 ari mu bwihisho ku mpamvu z’umutekano we.

battle-of-the-bulge-gettyimages-1140427866.jpg
Abasirikari mu gihe cy’igitero cya Bulge

Abasirikare 23 bafatiwe muri iki gikorwa cyo kwivanga mu mirongo y’abasirikare b’Ababanyamerika ndetse cumi n’umunani baricwa kuko byari binyuranyije n’amategeko y’intambara yabuzaga kugira uruhande rwambara impuzankano y’urwo bahanganye.

Muri uru rugamba Abadage baratsinzwe gusa rwabayemo imfu nyinshi ku mapande zombi aho nka Amerika yahatakarije abasirikare 89, 500 harimo abishwe, ababuze n’abafashwe.) Ubudage bwahatakarije ingabo ibihumbi 63.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *