Abantu 9 batuye mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze bakekwaho gutaburura bakabaga imbogo yahambwe nyuma yo gutembanwa n’umugezi wa Susa batawe muri yombi kuri uyu wa 8 Gicurasi 2020, abandi 16 baracyashakishwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabazungu muri uyu Murenge, Rutagambwa Emmanuel yatangarije bwiza.com ko iyi mbogo yatembanwe na Susa tariki ya 7 Gicurasi 2020, iyirukira muri aka Kagari, mu Mudugudu wa Rucumu ariko yamaze gupfa.
Icyo gihe ngo bahamagaye inzego zirimo na RDB, maze baza gushyingura iyi mbogo, bayirindisha abantu 10. Byageze nijoro, abantu 15 barimo 4 bo muri Kabazungu ndetse n’abandi 11 bo mu Kagari ka Mugari mu Murenge wa Shingiro, baza gutaburura iyi mbogo.
Gitifu Rutabikangwa yavuze ko hafashwe abantu 4 baje kwiba iyi mbogo ndetse n’abandi 5 mu 10 barindaga iyi mbogo, abandi 16 baracyashakishwa.
Ku bijyanye n’itabwa muri yombi ry’abashinzwe kuyirinda, uyu muyobozi yavuze ko: “Nabo barakekwa ko bafatanyije.” n’ubwo bo bisobanuye ko babarwanyije.
Ingabo z’igihugu ni zo zataye muri yombi aba baturage bakekwaho kwiba imbogo, bakaba bajyanwe kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Kinigi muri aka Karere.

4 Responses
Musanze: Abantu 9 muri 25 bakekwaho gutaburura imbogo bakayirya batawe muri yombi
Nibahanwe barakosheje !
Musanze: Abantu 9 muri 25 bakekwaho gutaburura imbogo bakayirya batawe muri yombi
Nibahanwe barakosheje !
Musanze: Abantu 9 muri 25 bakekwaho gutaburura imbogo bakayirya batawe muri yombi
Noneho. Ndumiwe pe! njye ndumva abakwiye kuryozwa kuburyo bugaragara iki cyaha. ni abarinzi 10 bose koko! kuko iyo bazaguterwa bagombaga gutabaza rwose !ahubwo nibo bacuze umugambi wo kuyitaburura kdi bakayirya. bityo njye ndabona babibazwa kurusha abandi bose.