Inkangu yagwiriye abantu 8 mu Murenge wa Rusasa

Abamaze kumenyekana bishwe n’imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatatu ni 72

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA imaze gutangaza kuri uyu wa 8 Gicurasi 2020, ko inkangu n’imyuzure byatewe n’imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira uwa Kane byatwaye ubuzima bw’abantu 72.

MINEMA ivuga ko inkangu n”imyuzure byatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa, yatumye ubutaka bworoha.

Abantu bose barasabwa gukomeza kwitwararika no kwirinda ibyabateza ibiza, bakimuka bakava ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba zibasiwe cyane n’ibi biza

Uturere twa Musanze na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru twibasiwe cyane n’inkangu ndetse n’imyuzure.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze, Twagirimana Edouard yatangarije bwiza.com ko abantu batatu bagwiriwe n’inkangu, barapfa.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias yatangarije BBC ko abantu 9 bo mu Murenge wa Muzo bishwe n’inkangu ndetse n’imigeze yuzuye, ikajya mu baturage. Yavuze ko no mu mirenge ya Rusasa na Nemba naho haguye inkangu, umuturage yatangaje ko mu Kagari ka Rumbi kari muri Rusasa inkangu yagwiriye abantu 8 bari mu nzu, mu gitondo ntibari bagakuwemo.

Inkangu yagwiriye abantu 8 mu Murenge wa Rusasa
Inkangu yagwiriye abantu 8 mu Murenge wa Rusasa

Mu Karere ka Nyabihu kari mu Ntara y’Uburengerazuba, Meya Mukandayisenga Antoinette mu gitondo yatangaje ko abantu 10 barimo 6 bo mu Murenge wa Shyira na bane bo muri Rurembo, ari bo bari bamaze kumenyekana ko bishwe n’inkangu n’imyuzure.

Iyi mvura kandi yangiririje n’abatuye mu turere twa Muhanga, Ruhango, Ngororero, Rulindo na Rubavu. Ibikorwaremezo byangiritse nk’uko MINEMA yabitangaje birimo umuhanda wa Gakenke-Vunga-Musanze n’ibitaro bitanu byacitse. Inzu zirenga 91 zasenyuka ndetse n’imyaka itwarwa n’imyuzure.

Imibare yo ku wa Kane mu turere dutandukanye

  • Mu Karere ka Gakenke: Hapfuye abantu 22.
  • Mu Karere ka Nyabihu: Hapfuye abantu 18.
  • Mu Karere ka Muhanga: Hapfuye abantu 12.
  • Mu Karere ka Musanze: Hapfuye abantu 6.
  • Mu Karere ka Ngororero: Hapfuye abantu 5.
  • Mu Karere ka Rulindo: Hapfuye umuntu umwe.
  • Mu Karere ka Rubavu: Hapfuye umuntu umwe.
Umugezi wa Nyamutera waciye umuhanda wa Gakenke-Vunga-Musanze
Umugezi wa Nyamutera waciye umuhanda wa Gakenke-Vunga-Musanze
Amazi yarwaye isayo rifunga umuhanda wa Musanze-Kigali mu Kivuruga
Amazi yarwaye isayo rifunga umuhanda wa Musanze-Kigali mu Kivuruga
Ku Ishuri ry'Ubugeni rya Nyundo mu Karere ka Rubavu
Ku Ishuri ry’Ubugeni rya Nyundo mu Karere ka Rubavu
Inkangu yishe batatu muri Remera ya Musanze
Inkangu yishe batatu muri Remera ya Musanze

Icyo leta ikora nyuma y’ibi biza

MINEMA yatangaje ko abapfushije barafashwa gushyingura ababo, abakomeretse bajyanwe kwa muganga, abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bimurirwe ahantu hateganyijwe by’agateganyo.

Ibikorwaremezo byibasiwe n’inkangu n’imyuzure hirya no hino mu gihugu birakomeza gusiburwa no gusanwa.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Imvura yaguye mu ijoro ryakeye yahitanye abarenga 55-MINEMA
    Kuva u Rwanda rwabaho,nta na rimwe IMVURA yigeze yica abantu bangana gutya.Biterwa nuko abantu bangije ikirere (air pollution).IBIZA bikomeye cyane (Heavy Natural Disasters) birimo kuzahaza isi kurusha kera,kubera ko abantu bangije ikirere,bibyara Climate Change.Bimwe muli ibyo biza ni ibi: Heatwaves (Ubushyuhe bukabije kurusha kera),Hurricanes (Imiyaga ikomeye cyane yo muli Amerika),Typhoons (Imiyaga ikomeye cyane muli Asia),Glaciers Melting,Tsunamis,Wildfires (Imiriro ikomeye cyane kurusha kera),Floodings (Imyuzure ihitana abantu n’ibintu kurusha kera),etc…Utibagiwe iyi Covid-19 yakwiriye isi yose.Aho bitandukaniye n’ibya kera,nuko iby’ubu bifite ingufu zikabije cyane, kandi bisenya ibintu byinshi kurusha kera.Nkuko Abahanga benshi bavuga,barimo abakuriye ya Saha y’Imperuka bise Doomsday Clock,niba nta gikozwe nkuko bavuga,Imperuka iri hafi.Bihuje n’ibyo bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije”.Mu isi nshya dutegereje dusoma muli Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13,Yesu niwe uzahabwa ubutegetsi bw’isi yose nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe igice cya 11,umurongo wa 15.Azayihindura Paradizo kandi akureho IBIZA byose.Yerekanye ko abishoboye igihe yahagarikaga UMUYAGA mwinshi bali mu Nyanja ya Galileya (Sea of Galilee).Niba dushaka kuzaba muli iyo Paradizo,bible idusaba gushaka Imana cyane,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.

  2. Imvura yaguye mu ijoro ryakeye yahitanye abarenga 55-MINEMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *