Nyagatare: Umugabo arataka akarengane yakorewe na Gitifu wamufungiye umugore

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Telesphore Nshimiyimana utuye mu Mudugudu w’Agasasa, Akagari ka Bayigaburire mu Murenge wa Katabagemu avuga ko yakorewe akarengane n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, Daniel Ntwali wamufungiye akabari ndetse agafungira umugore we, Odette Murekatete mu biro by’akagari.

Uyu muturage w’imyaka 30 yatangarije Bwiza.com ko icyo yita akarengane ari uko mu Mudugudu akoreramo utubari twose dukora ariko ake kakaba karafunzwe na Gitifu Ntwali ndetse ngo nyuma akagerekaho no kumufungira umugore ku mpamvu atazi.

Uyu muturage ati: “Muri ibi bihe bya Coronavirus, baduhaye kondisiyo [condition] ko dufunga utubari tukareka gucuruza. Njye nacuruzaga inzoga zipfundikiye n’urwagwa byose. Gitifu yanshyiriyeho ingufuri ku muryango ujya hanze, hasigara uwo mu gikari. Nari mfite ideni rya SACCO nkuramo za nzoga, nziranguza umuntu.”

Akomeza ati: “Hari hashize nk’ibyumweru bibiri amfungiye ariko nkabona abandi barimo baracuruza, nta kibazo, bakora amanywa n’ijoro n’ubu barakora nta kibazo. Nibaza impamvu abandi bacuruza akabari mu gihe njye bamfungiye, abandi bagacuruza, twese turi abaturage, dusora amafaranga amwe.”

Ifungwa ry’umugore wa Nshimiyimana

Uyu mugabo w’abana babiri yakomeje agira ati: “Ku mugoroba ku wa Kane nagiye kubona mbona gitifu araje, abaza umudamu ngo umugabo wawe ari hehe? Madamu amubwira ko ntahari. Yabajije ngo ni nde wababwiye ngo mufungure aha ngaha, undi amubwira ko twanyuze mu gikari, dukuramo inzoga turaziranguza kugira ngo tubashe kwishyura SACCO. Gitifu ngo niba inzoga mwarazikuyemo, mutanyatse uburenganzira, jya imbere tugende. Yahise ajya imbere, aramushorera.”

Nshimiyimana yakomeje abwira Bwiza.com ko yakurikiranye iby’iki kibazo ngo amenye igitumye umugore we ajyanwa, Gitifu Ntwali ntiyagira icyo atangaza kuri iki kibazo. Ati “ Twamubajije impamvu yabyo, arabyanga, birangira umugore wanjye araye afungiwe mu kagari, twe turataha.”

Uyu mugabo yohereje abo mu muryango we ngo bakurikirane iki kibazo. Ati: “ Mu gitondo noherejeyo mukecuru [nyina] ngo akomeze abaze ibyabaye. Twazindutse tumwinginga tumubaza tuti ese ko iyo umuntu yaguye mu ikosa, amenya ngo bamwandikiye amande, mukaba mutanamurekura, ikibazo ni ikihe? Umudamu arazira iki? Ngo yamusubije ko ashaka kubona Nshimiyimana. Bamubwiye ko ntahari, ko nagiye gushaka amafaranga yo kuzuza ideni rya SACCO.”

Nshimiyimana avuga ko nta kibazo na kimwe yaba afitanye na Gitifu Ntwali Daniel ariko akibaza impamvu we yafungirwa akabari mu gihe utundi turi gukora kandi basora amafaranga angana, mu mudugudu umwe, inzira binyuramo ngo abandi bemererwe.

Avuga ko kugeza ubu Gitifu atigeze asobanura impamvu yafunze umugore wa Nshimiyimana gusa ngo aho ashinga agati, ni ukubanza yabonana na Nshimiyimana gusa ngo yageze aho aramurekura. Ntaramenya icyo Gitifu amushakira cyane ko asanga nta kosa yakoze.

Gitifu Ntwali yateye utwatsi ibyo avugwaho na Nshimiyimana

Bwiza.com yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bayigaburire, Ntwali Daniel avuga ko ibivugwa n’uyu muturage ari ibinyoma.

Gitifu Ntwali ati: “Oya, ibyo ni ibinyoma nta muntu uri gukora akabari.” Ku ngingo yo gufunga umugore wa Nshimiyimana ari we Murekatete Odette, yagize ati ” Ntabwo twigeze tumufunga bwana shefu we. Ayo makuru ni ibinyoma keretse muje kuri tere [terrain].” Uyu avuga ko amakuru kuri iyi ngingo yatangwa n’abakuru b’isibo n’umudugudu.

Bwiza.com yahamagaye telefoni ngendanwa y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Katabagemu ntibyakunda. Byatumye duhamagara Umuyobozi w’Akarere, Mushabe David Claudian ati: “Nta mabwiriza twanze ko utubari dukora. Ntayo twatanze atandukanye n’amabwiriza rusange y’igihugu. Nta kabari kemerewe rwose gukora kuko tuzi intambara abantu bafite y’uburwayi. Ntabwo ari uko tubizi ko utubari dukora.”

Uyu muyobozi avuga ko bagiye gukurikirana iby’ikibazo kandi ngo ababa babikora bazahanwa. Ati ” Natwe reka dukurikirane, turebe uko tugikemura nikiramuka gihari.”

Ku ngingo yo kuba Nshimiyimana avuga ko Gitifu Ntwali Danieli yaramufungiye umugore, Meya Mushabe ati: “Mu by’ukuri nta burenganzira Gitifu afite bwo gufunga umuturage. Ntabwo afite rwose. Icyo umuntu yabanza kumenya ni ukuba koko yaba yaramufunze nk’uko umuturage abivuga. Inzego zifite uburenganzira bwo gufunga zirazwi.”

Abaturage hirya no hino mu gihugu bakunze kwitabaza itangazamkuru bavuga ko barenganywa. Rimwe na rimwe bigaragara ko hari abavuga ukuri nk’uko hari ingero z’aho hazamo gukabya no kubeshya ku biba byabaye. Bisaba ubuyobozi bubakuriye gukurikirana ibi bibazo, bukabikemurana ubushishozi, hatabayemo kubogama.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *