Kenshi iki kibazo gishobora gutera impaka kuko hari abatemera ko havugwa ijambo ibigirwamana, nyamara na Bibiliya ihamya ko ibisengwa byose bitari Imana Nkuru ahubwo ari ibigirwamana.
Hari aho usanga basenga inyamaswa, abandi bagasenga ishusho y’ikintu runaka cyabumbwe cyangwa cyabajwe, hari n’abasenga imyuka cyangwa ibimenyetso kandi byose ugasanga bemeza ko ari Imana zabo.
Akenshi ubonye ibi, bimutera kwibaza niba Imana ari nyinshi ku isi kandi zose zifite ubushobozi bwo kwita ku bazisenga bose. Nyamara ku muntu wemera Bibiliya, hari ibihamya byinshi bigaragaza Imana iruta iby’iyita Imana ari byo bigirwamana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abantu mu buryo Imana yabaremye bagira muri bo umutima wo kuyikunda no kuyishaka; niyo mpamvu buri wese adahwema gushakashaka uko yabigenza ngo agire icyo asenga cyitwe Imana ye. Kubera uburiganya bwa satani; yereka abantu ibindi bitari Imana nyakuri; bakabiramya bakabyubararira, ibi ariko bikanaterwa no kuba umuntu aba ashaka gusenga ikintu gifatika abonesha amaso ye.
Kuba rero Imana Nkuru yaremye ijuru n’isi yo itagaragarira amaso ya muntu, ibi bituma kumvira ibyo binyoma bya satani umuntu abyumva vuba kubera kudasobanukirwa Imana nyakuri ikwiye gusengwa bityo n’ibigirwamana ugasanga nabyo babyita Imana.
“Ntukagire izindi mana mu maso yanjye, ntukiremere igishushanyo kibajwe cyangwa igisa n’ishusho yose iri hejuru mu ijuru cyangwa hasi ku butaka cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka. Ntukabyikubite imbere ntukabikorere kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha…” (Kuva 20:3-5)
Hari ibyo Imana yihariye mu miterere n’imimerere yayo
1.Imana Nkuru ni Imana ihoraho iteka. Nta mateka runaka igira nk’ayumuntu. Ni Imana idafite aho yatangiriye itazanagira aho igarukira. “Imisozi itaravuka, utararema isi n’ibiyiriho, uhereye kera kose ukageza iteka ryose uhora uri Imana. Ni wowe Mana.” (Zaburi 90:2)
2.Imana Nkuru niyo muremyi wa byose. “Mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi. Isi nta shusho yari ifite kandi nta cyari kiyiriho: yari imeze nk’inyanja kandi icuze umwijima. Umwuka w’Imana wari ubundikiye amazi. Nuko Imana iravuga iti: “Nihabeho umucyo.” Umucyo ubaho. Imana ireba ibyo yari imaze kurema ibona ari byiza cyane. Burira buracya, uba umunsi wa mbere.”
(Intangiriro 1:1-5)
3.Imana Nkuru ntigira umupaka mu mbaraga zayo; nta kiyitera ubwoba. Niyo sōko y’ubuzima bwa buri kintu cyose kiri ku isi. “Umva uko Imana Uwiteka ivuze, iyaremye ijuru ikaribamba, iyarambuye isi n’ibiyivamo, abayituramo ikabaha umwuka kandi abayigendaho ikabaha ubugingo.” (Yesaya 42:5)
4.Nta kintu na kimwe cyaremwe n’Imana Nkuru gishobora nacyo kuba Imana; Imana ibera hose icyarimwe; isaha imwe n’igihe kimwe. “Yakobo arakanguka aravuga ati: “Ni ukuri Uwiteka ari aha hantu, nanjye nari ntabizi.” (Intangiriro 28:16)
Iyi Mana nkuru tuvuga ntigira aho igarukira mu kumenya ibintu byose; Imana imenya byose nta na kimwe isobwa. “Maze Umwuka w’Uwiteka anzaho arambwira, ati “Vuga uti ‘Uwiteka yavuze ngo ibyo ni byo mwavuze mwa b’inzu ya Isirayeli mwe, kuko nzi ibyo mwibwira byose.” (Ezekiyeli 11:5)
5.Imana ntigira agacu ko guhinduka. Uko yahoze irema isi n’ijuru niko ikiri n’uyu munsi. Umuntu ashobora guhindagurika bitewe n’ibihe, ariko Imana ntiyahindurwa n’ibihe ahubwo irabitegeka bikayumvira, ingingo ishimangira neza ko mu byahinduka Yo itarimo. “Kuko jyewe Uwiteka ntabwo mpinduka, ni cyo gituma abahungu ba Yakobo mutamarwaho.” (Malaki 3:6)
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nubwo hari n’izindi ngingo nyinshi tutavuze ariko, izi tubonye zitume nawe wongera gusobanukirwa kandi ubishyire ku mutima wawe, yuko Uwiteka ari we Mana mu ijuru no mu isi. Nta yindi mana wabona yujuje izi ngingo tubonye haruguru uretse Uwiteka Imana yaremye ijuru n’isi.
Ibindi biyiyitirira si byo, ahubwo nibyo byitwa ibigirwamana nkuko tubisoma ngo “Bifite akanwa ntibivuga, bifite amaso ntibireba, bifite amatwi ntibyumva, bifite amazuru ntibinukirwa, bifite intoki ntibikorakora, bifite ibirenge ntibigenda kandi ntibivugisha imihogo yabyo. Ababirema bazahwana nabyo, n’ubyiringira wese.” (Zaburi 115: 5-8)
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido.Bwiza.com


