Ku ikubitiro Col.Patrick Karegeya akijya gufatanya na Perezida Kaguta Museveni n’ abandi banyarwanda ku rugamba rwo kurwanya Leta ya Milton Obote yari ibageze habi ,yahise afungwa imyaka 3 kuva muri Kamena 1982 kugeza muri 1985 arekurwa hasigaye umwaka 1 gusa kugira ngo icyo gihugu kibohorwe.
Muri iyo myaka 3 y’ igifungo, uwo mugabo yaziraga ibyaha birimo kugambana no gushaka kwicisha abayobozi bakuru ba NRA n’ abandi nk’ uko tubikesha Wikipedia.
Mu gihe Gen.Fred Rwigema yateraga u Rwanda muri 1990, Patrick Karegeya yakoraga mu nzego z’ iperereza za Uganda ndetse yari afite ipeti rya Lieutenant.
Igihugu cy’ u Rwanda kikimara kubohorwa nibwo Karegeya yatumijwe aho amateka agaragaza ko hagati ya 1994 na 2004 yayoboye urwego rw’ iperereza rya gisirikare.
Aho naho ntibyamuhiriye kuko yafunze amezi 18 nabwo azira kutubaha, gutoroka igisirikare n’ ubugambanyi ubwo yashinjwaga kurya ruswa y’ amadorari y’ amanyamerika ibihumbi 50 ku kibazo cya Kabuga Felicien.
Nyuma yo kurekurwa , Patrick Karegeya yahise yamburwa amapeti yose ibyo byatumye ibikorwa yakoze byose biba impfabusa ahitamo kwihungira muri 2007 kuko yabonaga ubuzima bumurangiranye.
Perezida Jacob Zuma akimara guha Patrick Karegeya ubuhungiro muri Afurika y’ Epfo,byagiye bivugwa ko yanamuhaye akazi gakomeye mu iperereza ry’ icyo gihugu bitewe n’ uburyo bumvishe amateka ye.
Hashize igihe kitari kinini, Loni yizeye uyu nyakwigendera imuha ikiraka gikomeye cyo gutoza ingabo za Leta ya Somalia zari zibangamiwe n’ intagondwa za Shebab.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hari n’ amakuru yagiye yemeza ko yari umujyanama mukuru mu bya gisirikare wa Perezida wa Congo-Kinshasa, Joseph Kabila.
Aho mu burasirazuba bwa Congo-Kinshasa, Patrick Karegeya yagize uruhare rukomeye mu gupanga uburyo M23 yagombaga kuraswa kandi ibyo byarashobotse kuko uwo mutwe ntiwamaze gatatu.
Ubuhangange mu iperereza bwatumye bivugwa kandi ko Patrick Karegeya yari amaze kuba umwizerwa ukomeye kugeza naho ibihugu byo muryango SADC byamwitabazaga mu mipango ya gisirikare.
Hamwe n’ amahirwe menshi uyu mugabo yari afite ntibyigeze bimuhira kuko yaje kwicirwa i Johannesbourg muri Afurika y’ Epfo, aho kuwa 01 Mutarama 2014 yaje gusangwa muri Hotel yitwa Michelangelo Towers yanizwe yapfuye kugeza magingo aya, urupfu rwe rukaba rwarabaye amayobera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com



