Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli na mugenzi we w’u Burundi, Pierre Nkurunziza , ntibitabiriye inama nyunguranabitekerezo y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yabaye kuri uyu wa 12 Gicurasi 2020. Ni inama yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga (video conference). Yitabiriwe n’abaperezida barimo: Uwa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, uwa Kenya, Uhuru Muigai Kenyatta, uwa Sudani y’Epfo, Salvar Kiir Maryardit n’uw’u Rwanda, Paul Kagame. Muri iyi nama, abakuru b’ibihugu bafashe imyanzuro igera kuri 13 ahanini yagarukaga ku kureba uko ibihugu bigize EAC byakwitwara muri ibi bihe hari icyorezo cya Coronavirus mu karere. Harebwe ahanini ku buryo bwo kubahiriza uburyo bumwe muri EAC ku bijyanye n’ubucuruzi, ubwikorezi no mu by’ubuzima, hasangirwa amakuru ya ngombwa. Abakuru b’ibihugu kandi bemeranyije ko inama nk’iyi izajya iba mu gihe runaka kugira ngo bakomeze barebere hamwe ingamba zihuriweho. Abakuru b’ibihugu bari muri iyi nama kandi bashimiye Perezida Kagame uyoboye EAC kuba yarayiteguye kandi ngo “ Yagenze neza.” nk’uko itangazo rya nyuma ry’iyi nama Bwiza.com yabonye rivuga. Magufuli na Nkurunziza ntawabaciye iryera Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bitari muri iyi nama nk’uko iri tangazo ribigaragaza ni Tanzania n’u Burundi. Iri tangazo ntaho rigaragaza impamvu abakuru b’ibi bihugu ari bo Magufuli na Nkurunziza batabonetse. Iyi ni ngingo yo kwibazwaho cyane ko ibyemezo bifatwa bireba ibihugu binyamuryango byose bya EAC ariko ugasanga ababitegeka bamwe ntibahari, ntibanahagarariwe. Mu minsi ishize, abatwara amakamyo manini bo muri Tanzania barigaragambije bamagana ingamba u Rwanda rwari rwashyizeho z’uko bazajya baha amakamyo bagenzi babo b’u Rwanda, ariko ntibinjire mu Rwanda. Icyo gihe, ahitwa Benako hafi n’umupaka wa Rusumo, barigaragambije bamagana aya mabwiriza. Bwiza.com kandi ifite amakuru ko nanone abashoferi bavuye muri Tanzania bigaragambije bamagana Kenya ngo irabapima Coronavirus ku Mupaka wa Namanga. Ibi bibazo n’ibindi byagatumye Tanzania nayo ibitekerezo byayo ku bucuruzi n’ubwikorezi bwambukiranya imipaka mu bihugu bya EAC bitangwa gusa ntiyabonetse ngo nayo ivuge uko ibona byakemuka. Nkurunziza ni ko asanzwe Kuva mu 2015 ubwo uguhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza byapfubaga, uyu muyobozi icyo gihe yari mu nama ya EAC muri Tanzania, nta nama y’uyu muryango aritabira yewe no kujya hanze y’igihugu ntakibikora. Nkurunziza birumvikana ko iki gihe ahugiye muri rwinshi mu myiteguro y’amatora aho ishyaka abarizwamo ari ryo CNDD-FDD rihanganye n’andi ku mwanya w’umukuru w’igihugu ariko u Burundi bwakabaye buhagararirwa kuko ibyaganiriweho muri iyi nama, bireba iki gihugu. Tanzania n’Uburundi hari ibyemezo bimwe na bimwe bya EAC bagiye banga, nko kuba umuturage uvuye mu gihugu kinyamuryango cya EAC yakoresha indangamuntu akinjira mu bindi bihugu. Ibi bihugu byombi bigaragaza indi myumvire ishobora kuba idahuriweho n’abandi banyamuryango ba EAC.


