Rubavu: Ntiharamenyekana ikiri kwica abana mu buryo bw’amayobera

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugerero buvuga ko hataramenyekana icyihishe inyuma y’urupfu rw’abana batatu bo mu Mudugudu wa Gahinga, Akagari ka Basa bahitanywe n’indwara itaramenyekana.

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane, tariki ya 14 Gicurasi 2020, ni bwo abana barindwi bafashwe n’uburwayi byavugwaga ko baribwa mu nda, muri bo batatu bamaze kwitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Faustin Nkurunziza yatangarije Bwiza.com ko kugeza ubu iperereza riri gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha (RIB) ritaragaragaza icyaba cyishe aba bana.

Gitifu Nkurunziza ati ” Ubu hamaze gupfa abana batatu. Ntabwo haramenyekana icyateye imfu z’aba bana, iperereza riri gukorwa na RIB rirakomeje mu gihe abandi bana bane barwariye mu Bitaro bikuru bya Gisenyi.”

N’ubwo bimeze bityo, hari amakuru avuga ko aba bana bagaragaye barya amandazi batoraguye mu nzira, bikekwa ko yaba ari mu byabahitanye.

Impfu nk’izi zikaba ziheruka mu Murenge wa Rugerero mu mwaka wa 2017 ubwo abana babiri bavukana hamwe n’umwe w’umuturanyi bo mu Kagari ka Rwaza bitabye Imana bazize imyumbati bariye.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rubavu: Ntiharamenyekana ikiri kwica abana mu buryo bw’amayobera
    Mubyukuri letayacu nishyiremo imbaraga nyinshi cyane muguperereza neza icyaba cyateye urwurupfu rwabana kandi hifashishijwe ninje za police hagenzurweneza icyateye ayo makimbwira RUGERERO yo ntabwo byoroshye

  2. Rubavu: Ntiharamenyekana ikiri kwica abana mu buryo bw’amayobera
    Mubyukuri letayacu nishyiremo imbaraga nyinshi cyane muguperereza neza icyaba cyateye urwurupfu rwabana kandi hifashishijwe ninje za police hagenzurweneza icyateye ayo makimbwira RUGERERO yo ntabwo byoroshye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *