RDC: Tshisekedi yirukanye uwari Umunyamabanga mukuru wa UDPS amushinja gushyigikira Kabila

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi mukuru w’ishyaka UDPS, Etienne Tshisekedi, yirukanye ku mwanya we uwari umunyamabanga mukuru w’iri shyaka amushinja gukorera perezida Kabila.

Uyu munyamabanga mukuru wa UDPS, Bruno Mavungu, yashinjijwe kuba hafi cyane y’igice cya perezida Kabila igihe Etienne Tshisekedi atari ari mu gihugu yaragiye kwivuza mu Bubiligi nk’uko byatangajwe na Jeune Afrique.

mavungu_bruno_16_001_640_350_1
Bruno Mavungu wirukanwe muri UDPS

Uyu mugabo wafatwaga nka numero ya kabiri muri iri shyaka nyuma Tshisekedi, yakunze gutungwa urutoki n’ishyaka rye rimushinja kugaragaza gushyigikira ibiganiro byifuzwaga na perezida kabila, ibiganiro Etienne Tshisekedi yateye utwatsi ku ikubitiro.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibi biganiro hagati y’Abanyekongo byari kuyoborwa n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Togo, Edem Kodjo, imirimo yabyo ikaba yaradindijwe no kuba uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi rwaranze kubyitabira.

581170_7a38b1060fa44e9797390b335c91ca54
Etienne Tshisekedi

Kugaruka mu gihugu kwa Tshisekedi nyuma y’imyaka 2 ari hanze yacyo bisa nk’ibyatijije umurindi uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi ruvuga ko rutemera ko perezida Kabila yaguma ku butegetsi nyuma y’iyi manda ye igomba kurangirana n’Ukuboza 2016.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *