Nyaruguru: Agoronome akurikiranweho kunyereza imbuto n’ifumbire by’abaturage

Sangiza iyi nkuru

Agoronome w’umurenge wa Nyabimata, mu Karere ka Nyaruguru, Gilbert Bikorimana, kuva kuwa 16 Gicurasi ari mu maboko ya RIB aho akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza imifuka 15 y’ibirayi by’imbuto, ihwanye na toni imwe n’igice n’indi mifuka y’ifumbire mvaruganda 12, ihwanye n’ibilo 600, byose byagenewe abaturage.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Francois Habitegeko, avuga ko nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage bakurikiranye bagasanga iyo mifuka iri mu rugo rw’umuturage witwa Damascene Nsengiyumva, akemera ko yayihawe n’agoronome Bikorimanana, amwemerera ko bazayigabana. Uyu Nsengiyumva nawe akaba ari mu maboko ya RIB.

Meya Habitegeko aragira ati “abaturage baduhaye amakuru turakurikirana dusanga nibyo. Ubu agoronome twamushyikirije RIB. Ubundi abagoronome ni bamwe mu bakozi bahabwa ibyangombwa byose: umushahara n’ikinyabiziga cy’akazi (moto). Ntabwo ri abo bakagombye kunyuzuza ibyagenewe abaturage. Abaturage bakomeze baduhe amakuru kandi birinde kugwa mu mutego w’abo bagizi ba nabi bashaka kubaheza mu bukene.”

Twagerageje kuvugisha kuri telefone umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, ntibyadukundira kuko atitabaga telefone (hari ku cyumweru).

Mu minsi ishize kandi, agoronome w’umurenge wa Ruheru nawe yafashwe akurikiranyweho icyaha gisa nk’icyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *